Urubanza rw’ubujurire rwa Urayeneza Gerard rwapfundikiwe, abaregwa barasaba kugirwa abere

webmaster webmaster
Gerard Urayeneza na bagenzi be basabye kugirwa abere n'Urukiko

*Ngo Urukiko ruzagendere ku batangabuhamya bashinja bivuguruje,
*Ubushinjacyaha bwo busaba ko ubuhamya bwo kwivuguruza Urukiko rutazabuha agaciro

 Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwasubukuye urubanza rw’ubujurire ruregwamo Urayeneza Gerard na bagenzi be baregwa ibyaha bitandukanye bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abaregwa bari kuri Gereza ya Muhanga

Kuri uyu wa 11 Mutarama 2022 iburanisha ryabereye ku ikoranabuhanga (Video conference), abaregwa n’umwe mu bunganira abaregwa bari kuri Gereza ya Muhanga bafungiyemo naho Ubushinjacyaha n’abandi bunganira abaregwa bari ku cyiciro cy’urukiko i Nyanza kimwe n’inteko iburanisha y’Abacamanza batatu n’Umwanditsi w’urukiko.

Ukuriye Inteko iburanisha Muhima Antoine yabanje guha ijambo uruhande rw’abaregwa ngo rugire icyo ruvuga ku buhamya bw’abatangabuhamya.

Urayeneza Gerard wahawe ijambo bwa mbere yasabye Urukiko ko rwakuraho icyemezo yafatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga cyo kumufunga burundu kuko abatangabuhamya (bazanwe n’Ubushinjacyaha) bamubeshyeye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga kandi rubigenderaho rumuhamya ibyaha aregwa.

Akurikiranyweho icyaha cyo Kuba ikitso ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’icyaha cyo Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe abatutsi.

Urayeneza Gerard yavuze ko abatangabuhamya bamushinje mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga baje kuvuga ibyo yise ukuri bakamushinjura “Urukiko rwemeze ko ndi umwere”.

Yavuze ko yakorewe ibyo yise “akagambane”, asaba Urukiko kugirwa umwere ashingiye ku buhamya bwatanzwe mu Rukiko rw’Ubujurire na Ngendahayo Denys, Musoni Jerome n’abandi ko bavuze ukuri bagasaba n’imbabazi kuko ibyo bavuze mbere (mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga) byari ibinyoma babaga babwiwe na Charlotte Ahobantegeye (yahoze akora muri Kaminuza ya Gitwe).

Ati “Umutimanama wabo warabakomanze biyemeza kuvugisha ukuri babeshyuza ibinyoma bari bavuze mbere.”

- Advertisement -

Me Rwagatare Janvier wunganira Urayeneza Gerard yasabye Urukiko ko rwagira umukiliya we umwere, abishingira ko abatangabuhamya bahamagajwe n’Ubushinjacyaha bashinjuye umukiliya we.

Me Janvier agaruka ku mutangabuhamya Mukamuhire Ruth (wahoze ari Vice-Mayor) washinje Gerard ko yamubonye ajya kuzana imbunda i Nyanza. Me Janvier yavuze ko ubuhamya bwe budakwiye guhabwa agaciro kuko ibyo atigeze anabivuga mu Nkiko Gacaca.

Me Janvier kandi yongeye kuvuga ku mutangabuhamya Bosco (asanzwe akora akazi k’Ubushinjacyaha) yashinje Urayeneza Gerard ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ko ubuhamya bwe budafututse kuko n’Urukiko rwamubajije akarubwira ko bafitanye urwango na Urayeneza (Bosco we yavuze ko urwango rwatewe n’uko abaregwa bamuhemukiye).

Mu baregwa hakurikiyeho Dominique Rutaganda (yahoze mu Nkiko Gacaca) ureganwa na Urayeneza Gerard na we asaba Urukiko kumugira umwere agaruka ku mutangabuhamya Abumuremyi Hyacinthe (na we yari mu Nkiko Gacaca) wamushinje ko yamunanizaga mu Nkiko Gacaca, yavuze ko ubuhamya bwa Hyacinthe ntaho bihuriye n’imibiri yabonetse ku Bitaro bya Gitwe.

Ati “Nta makuru muri Gacaca ya Gerard nakiriye ngo nyarigise.”

Umwunganira mu mategeko yavuze ko abatangabuhamya bashinje umukiliya we nta kimenyetso simusiga bari bafite agasaba ko umukiliya we yagirwa umwere.

Nyakayiro Samuel ureganwa na Urayeneza Gerard ntiyagize byinshi avuga ahubwo yahise aha umwanya umwunganira mu mategeko Me Twagirayezu Joseph.

Me Joseph yavuze ko ubuhamya bw’uwahoze ari Burugumesitiri wa Murama babugize ubwabo kuko yabisobanuye neza ko icyo yavuze kuri Nyakayiro Samuel ari uko yashyize itaka ku mirambo kandi ari amabwiriza bari barahawe n’urwego rwo hejuru (Purefegitura).

Ati “Ibyo byari n’umuco w’Abanyarwanda.”

Undi wahawe ijambo ureganwa na Urayeneza Gerard ni Elisee Nsengiyumva agaruka ku mutangabuhamya witwa Sibomana Aimable yavuze ko imvugo ye ayemera.

Uwo mutangabuhamya Aimable yatanze ubuhamya ko atazi Elisee kandi atigeze amukoresha mu Bitaro bya Gitwe bitandukanye n’ibyo yari yavugiye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ko amuzi kandi yamukoresheje mu Bitaro bya Gitwe.

Me Prudence wunganira Elisee na we yavuze ko imvugo y’umutangabuhamya Aimable Sibomana ayemera.

Mu bareganwa na Urayeneza Gerard hasoje Munyampundu Leon alias Kinihira na we yahise aha umwanya umwunganira mu mategeko.

Me Twagirayezu Joseph ngo amufashe gusobanura ibyo aregwa Me Joseph yavuze ko abashinje umukiliya we nta bimenyetso bari bafite.

Ati “Hari uwavuze ko umukiliya wange yumvise ko yari umwicanyi.” Me Joseph agasaba ko umukiliya we yaba umwere.

 

Ubushinjacyaha buti “Hari abatangabuhamya bivuguruje kubera ibyo bijejewe”

Umushinjacyaha Bonavanture Ruberwa yavuze ko hari abatangabuhamya imvugo zabo zihura neza n’izo bavuze mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha ari na zo zikwiye guhabwa agaciro.

Bonavanture Ruberwa avuga ku batangabuhamya bivuguruje bageze mu Rukiko rw’Ubujurire yavuze ko byatewe n’ibyo bijejewe.

Ati “Kuriya kwivuguruza byatewe n’abunganira Urayeneza Gerard n’abo mu muryango we bagiye kubareba bakagira ibyo babizeza.”

Ruberwa akomeza avuga ko kwivuguruza mu Rukiko rw’Ubujurire byari bigamije guhindura ukuri bityo ubuhamya bwabo bwatanzwe mu Rukiko rw’Ubujurire budakwiye guhabwa agaciro.

Abaregera indishyi muri uru rubanza bahagarariwe na Me Kayitare yavuze ko hari abantu bashinje Gerard mu buryo budashidikanwaho kandi banavugaga ibintu byinshi byahurizagaho mu gushinja Gerard.

Me Kayitare yavuze ko ubuhamya bw’uwahoze ari Burugumesitiri (na we yumvaga ko Gerard yakorerwaga dosiye zikaburirwa irengero).

Me Kayitare yakomeje avuga ko abatangabuhamya bivuguruje abenshi batazi kwandika kandi amabaruwa banditse bivuguruza bayandikirwaga n’umuntu ufitanye isano rya hafi n’umugore wa Gerard (Yavuze izina rye ko yitwa Nsengiyumva Philemon) .

Ati “Ubuhamya bwatanzwe mbere (mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga) nibwo budafite inenge.”

Umucamanza yavuze ko uru rubanza ruregwamo abantu batanu bari Urayeneza Gerard wakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu ruzasomwa ku wa 24/02/2022 saa tanu z’amanywa.

Gerard Urayeneza na bagenzi be basabye kugirwa abere n’Urukiko

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
THEOGENE NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA