NYAMAGABE: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard yasabye urubyiro rusoje amasomo y’igororamuco n’imyuga mu Karere ka Nyamagabe kurangwa n’icyizere no guharanira kwiyubaka mu buzima bwabo.
Hari kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Mutarama, 2022 ubwo hasozwaga amasomo y’imyuga n’igororamuco.
Ni urubyiruko rugera kuri 899 rwahoze mu biyobyabwenge, ubuzererezi n’indi myifatire ibangamiye sosiyete Nyarwanda.
Bamporiki yabasabye kurangwa no gukunda igihugu birinda ibyabasubiza mu myifatire mibi bahozemo.
Yagize ati “Mukunde u Rwanda kandi mwange icyaruhungabanya, Kugira indangagaciro yo kunyurwa, Kugira icyizere no guharanira kwiyubaka.URwanda Bamporiki yagiriyemo umugisha n’ibibazo yanyuzemo, nirwo murimo namwe mudaheranwe n’ibyo mwarimo ubuzima bwanyu bushobora guhinduka.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco Hon Bamporiki Edouard yavuze ko uru rubyiruko rukwiye kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu ariko bakarangwa no kwirinda guhumeka.
Ati “Umwami Gihanga yadusigiye umurage wo gukunda igihugu, umurimo, no gukorera hamwe. Abaryankuna badusigiye umurage wo kudahemuka”
Hon. Bamporiki yabasabye kudaheranwa n’amateka mabi bahozemo ahubwo bagaharanira kwiteza imbere no guhindura sosiyete Nyarwanda.
Uru rubyiruko uko ari 899 rurimo 215 basoje amasono y’ububaji,266 basoje ay’amashanyarazi, ndetse n’abandi 239 bize gusoma no kwandika.
- Advertisement -
Muri rusange iki kigo kuva cyatangira mu mwaka wa 2019 kimaze kugororerwamo abagera kuri 3104.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW