Byahinduye isura, intambara muri Ukraine yarose, amahanga yakajije ibihano ku Burusiya

webmaster webmaster

Ijambo rya Perezida Vladimir Putin yatangaje ku wa Mbere akemera ko uduce twa Ukraine dushaka kwigenga adushyigikiye ndetse agategeka ko hajya ingabo z’Uburusiya gufasha inyeshyamba kurinda umutekano, ryatumye ibihugu by’Uburayi bifata ibihano bishya, ndetse na America ifata ibindi byemezo n’ibihano bishya ku Burusiya.

Ba Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya na Joe Biden wa America ubwo bahuriraga mu nama mu Busuwisi

Ijambo rya Vladimir Putin avuga ko Ukraine yubatswe n’Uburusiya, mu duce dushaka kwigenga dushyigikiye Uburusiya bakomye amashyi, mu Mijyi ya Donetsk na Luhansk iri mu gace ka Donbas.

Nyamara ku rundi ruhande ni ubushotoranyi, ndetse byongereye cyane umwuka w’intambara, amahanga akaza umurego mu gukomanyiriza Uburusiya.

Guverinoma ya Canada yiyunze ku bindi bihugu nka Leta zunze Ubumwe za America, Ubwongereza, Ubumwe bw’Uburayi n’ibindi bihugu mu gutangaza ibihano bishya ku Burusiya.

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau yavuze ko igikorwa cy’Uburusiya cyo kohereza ingabo mu duce dushaka kwikura kuri Ukraine ari ukuvogera ubusugire bw’igihugu.

Canada irabuza abaturage bayo kugira ishoramari bakorana n’Uburusiya, ndetse ngo izafatira ibihano Banki z’Uburusiya, inabuze ubufatanye mu by’ubukungu na zo.

Iki gihugu ngo kirabuza kandi abaturage bacyo kugira ubucuruzi bakorana n’uduce turimo abashaka kwigenga kuri Ukraine, ubutegetsi bwa Putin bwamaze gutangaza ko bushyigikiye.

Minisitiri w’Intebe wa Canada yavuze ko Abadepite b’Uburusiya bazagaragaza gushyigikira icyemezo cya Leta yabo na bo bazafatirwa ibihano.

 

- Advertisement -

America igiye gushyira ingabo mu gace kari hafi y’Uburusiya

Leta ya Washington yakajije ibihano by’ubukungu ku Burusiya. Yahereye mu guhagarika imikoranire na Banki nini ebyiri zifite imitungo ibarirwa muri miliyari 80 z’amadolari. Yabujije Uburusiya kuba bwashakisha amafaranga mu bihugu by’Uburayi na America.

Perezida Joe Biden yavuze ko igihe Uburusiya bwatera Ukraine yiteguya gukarishya ibihano byafashwe.

Birasa naho inzira y’ibiganiro hagiti y’Uburusiya na America igenda ifungana, Umunyabanga wa Leta muri America, Antony Blinken yaretse kuzitabira inama yari iteganyijwe izamuhuza na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya, Sergei Lavrov, yavuze ko ntacyo byaba bimaze kuba hari ibindi baganira muri iki gihe.

America yavuze ko igihe gushyira ingabo zayo mu gace kari hafi y’Uburusiya. Nyuma y’ijambo rya Perezida Joe Biden, Minisiteri y’ingabo muri America yavuze ko abasirikare 800 barwanira ku butaka bazakurwa mu Butaliyani bakajya mu Buray bw’Uburasirazuba (Baltic region).

Izo ngabo zizajyanayo indege kabuhariwe z’intambara (F-35 fighter jets) ndetse na kajugujugu (AH-64 Apache attack helicopters) mu gace kegereye inyanja (Baltic region) no mu gihugu cya Pologne/ Poland.

 

Ubufaransa burashinja Putin kurenga ku masezerano yasinye

Ubufaransa bwashinje Perezida Vladimir Putin kuba atacyubahiriza amasezerano agamije gushakira amahoro Ukraine yasinyiwe i Minsk mu 2014.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubufaransa, Jean-Yves Le Drian yabwiye France 2 ko Putin ari umuntu ugoye, utava ku izima.

Amahanga abona ko kuba Vladimir Putin yatangaje ku mugaragaro ko ashyigikiye abashaka kwigenga kuri Ukraine ari impamvu ikomeye ashaka gushingiraho ngo agabe igitero kuri kiriya gihugu.

 

Ubudage na bwo bwafashe ibihano

Guverinoma y’Ubudage yahagaritse umushinga munini w’ibitembo bijyanayo gas ivuye mu Burusiya.

Uyu mushinga witwa (Nord Stream) ugizwe n’ibitembo bivane gas mu Burusiya ikajya mu Budage n’ahandi i Burayi, Ubudage bwiyemeje kuwushyigikira n’ubwo ibihugu nka America, Ubwongereza, Poland/Pologne na Ukraine byari byawamaganye.

Ni umushinga watwaye miliyari 10 z’ama-Euro, washyizwe mu bikorwa mu masezerano y’Uburusiya n’ibigo bikomeye by’I Burayi bikora ibijyanye n’ingufu.

Nubwo abanda bose bose bamaganye Vladimir Putin, Donald Trump wabaye Perezida wa America yagaragaje ko icyemezo cya Putin cyo kujyana ingabo muri Ukraine ari icya kigabo ndetse kirimo ubwenge, ngo na America yagombye kuba yarabikoze ku rubibi rwayo na Mexique mu rwego rwo gukumira abimukira.

Perezida Donald Trump yagaragaje gushyigikira icyemezo cya Vladimir Putin kuri Ukraine
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW