DRCongo: Abaharanira Uburenganzira bwa Muntu bongeye gushinja Kabila kwivugana mugenzi wabo

webmaster webmaster

Mu rubanza rwa Sosiyete Sivile ziharanira uburenganzira bwa muntu muri DRC ziregamo ikirego ku rupfu rwa Floribert Chebeya wari umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu ndetse na Fidèle Bazana, hongeye kumvikanamo gushinja Leta kugira uruhare muri uru rupfu rwabaye muri 2010.

Abigaragambya baracyasaba ubutabera ku rupfu rwa Floribert Chebeya wishwe muri 2010

Ni urubanza rwabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gashyantare aho rwari rwarangiye ariko rukongera gupfundurwa muri 2021 nyuma y’uko hagaragajwe ibindi bimenyetso ku rupfu rwa Floribert Chebeya ndetse n’uwari umushoferi we Fidèle Bazana waburiwe irengero bikaza gutangazwa ko na we yishwe.

Muri Gashyantare 2021 Paul Mwilambwe wari warakatiwe igihano cyo gupfa muri 2011, yavuze ko afite amakuru ahagije kuri iki cyaha, bituma uru rubanza rwongera kuburwa.

Paul Mwilambwe wari Umupolisi wari umaze imyaka 10 mu buhungiro, aherutse kubwira urukiko rwa gisirikare i Kinshasa ko Joseph Kabila wahoze ari Perezida yahaye amabwiriza General John Numbi wari umukuru wa polisi yo kwica impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu Floribert Chebeya.

Muri Kamena 2010, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu Chebeya yasanzwe yapfiriye mu modoka ye murwa mukuru Kinshasa ubwo yari yatumijweho na Gen. John Numbi na Fidèle Bazana we yabanje kuburirwa irengero ariko nyuma biza gutangazwa ko na we yishwe.

Kuri uyu wa Gatatu ubwo uru rubanza rwabaga, mu cyumba cy’urukiko harimo abanyametegeko barenga 20 bunganira imiryango itari iya Leta iharanira Uburenganzira bwa Muntu.

Aba banyamategeko bavuze ko iyicwa rya Chebeya ryakozwe mu mugambi wateguwe n’abahanga mu bya Gisirikare barimo n’abo mu barindaga umukuru w’Igihugu.

Bongeye gushinja Joseph Kabila kugira uruhare muri uru rupfu ndetse na General John Numbi wayobora Igipolisi muri 2010 ndetse bavuga ko bagaragarije urukiko ibimenyetso simusiga.

Urubanza rwabo ruzakomeza kuburanishwa ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha.

- Advertisement -
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

UMUSEKE.RW