Umudepite ku rwego rw’igihugu muri RDC, Josué Mufula yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yafatiwe ku kibuga cy’indege i Goma aho yari agiye gufatira indege imujyana i Kinshasa.
Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Goma, Depite Josué Mufula yabwiwe n’urwego rw’abinjira n’abasohoka ko atemerewe kwinjira mu ndege, nibwo yahise atabwa muri yombi n’inzego z’iperereza.
Josué Mufula yiyongereye ku ba Depite b’Intara ya Kivu ya Ruguru batawe muri yombi na Leta ya Gisirikare iyoboye Intara ya Kivu ya Ruguru.
Yavuze ko azira kwamagana gahunda yashyizweho yo gusiga imodoka zose zitwara abagenzi ibara ry’umuhondo.Amaze iminsi yamagana ibikorwa yita “ibyo gusonga abaturage bahohoterwa n’inzego zishinzwe kubarengera.”
Yakomeje agira ati “Nabujijwe kwinjira mu ndege n’uwanyiyeretse nk’umukuru wa DGM, yambwiye ko hari amabwiriza yatanzwe n’ubutegetsi ko ntemerewe kugenda, ndi mu maboko y’inzego z’umutekano ku kibuga cy’indege, ndazira kutemera ibyemezo bya Leta ya Gisirikare, nerekanye ko imisoro myinshi ari nko gusonga abaturage baherutse guhura n’iruka ry’ibirunga, nibyo byababaje ubutegetsi.”
Depite Mufula kandi aherutse kwamagana ubwicanyi bumaze iminsi bubera mu Mujyi wa Goma.
Ari i Kinshasa mbere yo kuza mu biruhuko i Goma aho avuka, yandikiye Minisitiri w’Intebe wa RD Congo asaba ibisobanuro by’ubwicanyi bumaze iminsi buhitana urubyiruko rwiganjemo abahanzi, yamagana ishimutwa ryimonogoje ndetse n’umutekano mucye muri Kivu ya Ruguru iyobowe n’abasirikare.
Ari mu biruhuko by’Inteko Ishinga Amategeko, Depite Mufula yagaragaye i Goma agenda asura ibikorwa bitandukanye birimo ikorwa ry’imihanda.Yanenze bikomeye ubuyobozi bwa Kivu ya Ruguru bureberera abarya imisoro y’abaturage binyuze mu kubaka imihanda isondetse.
Uyu mudepite kandi yabonanye na Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru, Lt Gen Constant Ndima Kongba baganira ku kibazo cy’umutekano mucye n’ubwicanyi bukomeje kuba ndanze mu Mujyi wa Goma no mu Ntara muri rusange.
- Advertisement -
Yagaragaye kandi muri Amani Festival iherutse kubera i Goma aho yatanze ubutumwa ku buyobozi bw’Intara ko bugomba kugarura amahoro cyangwa hakagarurwa ubutegetsi bwa gisivile.
Ku munsi w’ejo kuwa Mbere tariki ya 07 Gashyantare 2022, ari kumwe n’abanyamategeko babiri, yareze uruganda rwitwa PREMIDIS rukora inzoga zihendutse muri Kivu yaRuguru, avuga ko ziriya nzoga zigiye kumara abiganjemo urubyiruko, azifata nk’uburozi bujahaje Intara.
Ku mbuga nkoranyambaga abiganjemo urubyiruko bamaganye iri fatwa rya Depite Mufula babifata nko gushaka kumucecekesha kandi ari intumwa ya rubanda.
Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Espoire Ngalukiye uzwi muri LUCHA-RDC ku rubuga rwe rwa Facebook yavuze ko bashyigikiye 100% Josue Mufula.
Ati ” Inzirakarengane y’ubutabera bwa ntabwo, fungura mufula.”
Abadepite b’Intara ya Kivu ya Ruguru, Jean-Paul Ngahangondi na Didier Lukogho bafungiye mu gasho k’Urwego rw’iperereza ANR kuri Gereza ya Munzenze i Goma.
Aba badepite bafunzwe kubera uruhare rwabo mu kwamagana ibikorwa birimo ubwicanyi bukomeje kuzonga Intara ya Kivu ya Ruguru.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW