Nk’uko byemerejwe mu Inama y’Inteko Rusange yahuje abanyamuryago b’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARPST), ibigo bigera kuri 66 byameje ko ari byo bizitabira Shampiyona y’imikino y’abakozi.
Ku wa Gatanu tariki 25 Gashyantare, nibwo habaye inama y’Inteko rusange yahuje Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARPST) n’abanyamuryango b’iri shyirahamwe.
Iyi nama yigaga ku ngingo zirimo itangira rya shampiyona no kuvugurura amategeko amwe asanzwe agenga iyi shampiyona
Nyuma yo kungurana ibitekerezo bitandukanye, hemejwe ko tariki 19 Werurwe ari bwo itangira rya shampiyona y’abakozi.
Mu bindi byaganiriweho, harimo ko Ubuyobozi bwa ARPST, bwagaragarije abanyamuryanyo imbogamizi bwahuye na zo, zirimo ibibuga bikiri bike. Kuri iyi ngingo, ibigo byibukijwe ko ibibuga byo kwakiriraho, biri mu nshingano z’ibigo nubwo ARPST ikwiye gukora ubuvugizi kuri iki.
Mu bindi byaganiriweho muri iyi nteko rusange, harimo ibihembo bikiri hasi ku makipe yitwara neza byagarutsweho ariko abanyamuryango ndetse n’ubuyobozi bemeranya ko biziyongera uyu mwaka.
Ku kijyanye n’ibibuga, hemejwe ko umwaka utaha ikigo kizaba kidafite ikibuga cyo kwakiriraho, kitazemererwa kwitabira irushanwa.
Abanyamuryango kandi, bemeje ko agahimbazamusyi k’abasifuzi kagomba kwiyongera, cyane ko shampiyona y’abakozi imaze kuzamura urwego.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARPST), Mpamo Thierry uzwi nka Tigos, yavuze ko umubare w’ibigo byitabira wagabanutse kubera ingaruka za COVID-19 ariko ukurikije uko ibihe bishize byari bimeze, ibizitabira atari bike.
- Advertisement -
Uyu Muyobozi yanavuze ko muri shampiyona y’uyu mwaka, hazagaragaramo ikigo gishya cy’abashinwa kizitabira iyi mikino muri Basketball. Ibi ni ikintu cyiza kigaragaza ko shampiyona imaze kwaguka.
Yagize ati “Hemejwe ko shampiyona izatangira tariki 19 Gashyantare. Izatangira tudafite ibigo byinshi bizitabita nk’uko byari bimeze mbere ya COVID-19 ariko ugereranyije n’ibihe tuvuyemo ntabwo ibigo ari bike nanone.”
Yongeyeho ati “Agashya kari muri shampiyona y’uyu mwaka, ni uko dufitemo n’abanyamuryanyo b’abanyamahanga. Ni kampanyi y’abashinwa bakora ibijyanye n’amashanyarazi n’ingomero. ARPST noneho ntikiri mu Rwanda gusa ahubwo yarenze imbibi zarwo. “
Uyu Muyobozi yavuze ko bizeye ko ibihembo biziyongera biciye mu bafatanyabikorwa b’iri shyirahamwe, cyane ko ari shampiyona izaba ndende.
Ati “Ku bijyanye n’ibihembo, turatekereza ko bitazaba biri hasi ugereranyije n’imyaka yashize. Usibye abanyamuryango bashya bagenda biyongera ariko hari na Sosiyete zitandukanye turi kwegera ku buryo badufasha ibihembo bikaziyongera. Bigenze neza umwaka wazajya kurangira twarabonye abandi bafatanyabikorwa.”
Ku kijyanye n’ibibuga bikiri bike, Mpamo yasabye ibigo ko byitabira iyi shampiyona ko byashyira ingufu mu gushaka ibibuga kuko ari imbogamizi kuri iri shyirahamwe.
Mu bigo bya Leta bikoresha abakozi 100 kuzamura (Category A), mu mupira w’amaguru itsinda rya mbere (A) ririmo NISR, CHUB, Umujyi wa Kigali na Rssb. Itsinda rya kabiri (B) ririmo Rwandair, Minisiteri y’Ingabo (Mod), Wasac na UR, mu gihe itsinda rya gatatu ririmo REG, RRA, RBA na RMS.
Mu bigo bya Leta bikoresha abakozi 100 kuzamura (Category A), muri Basketball, itsinda rya mbere (A) ririmo Rwandair, Umujyi wa Kigali, CHUB na UR. Itsinda rya kabiri (B) ririmo Minisiteri y’Ingabo (Mod), Wasac, REG, RRA na Rssb.
Imikino ikinwa muri iyi shampiyona y’abakozi, ni umupira w’amaguru mu bagabo, Basketball mu bagabo n’abagore na Volleyball mu bagabo n’abagore.
Biteganyijwe ko nta gihindutse, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) na Rwandair ari byo bigo bizitabira shampiyona mpuzamahanga izabera i Alger muri Algeria muri Werurwe.
UMUSEKE.RW