IFOTO: Kabuhariwe Mbappé munsi y’amagambo aha buri wese ikaze mu Rwanda yigaruriye imbuga nkoranyambaga

Ifoto igaragaza rutahizamu w’Umufaransa, Kylian Mbappé ari munsi y’amagambo aha buri wese ikaze mu Rwanda, ikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga z’Abanyarwanda banyuranye.

Uyu rutahizamu wa Paris Saint Germain yaraye itsinze 1-0 na Real Madrid muri 1/16 cya Champions League, ni we waraye uyiboneye igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

Kylian Mbappé usanzwe afatiye runini ikipe ye ya PSG, yatsinze iki gitego ku munota wa 94’ w’umukino ubwo uyu mukino waburaga amasegonda macye ngo urangire.

Nyuma y’uko uyu rutahizamu akoze aya mateka agaha intsinzi ikipe ye, benshi mu bakurikirana ruhago ku Isi, bashimye Kylian Mbappé.

Abashimye uyu rutahizamu barimo n’Abanyarwanda basanzwe bafana iyi kipe ya PSG isanzwe ifitanye imikoranire n’u Rwanda mu kwamamaza ubukerarugendo bwarwo muri gahunda ikangurira abatuye Isi gusura u Rwanda [Visit Rwanda].

Benshi mu bashimiye uyu rutahizamu, bifashishije ifoto idasanzwe igaraza Kylian Mbappé afite akamwenyu ahagaze munsi y’amagambo agira ati “Rwanda izi open [cyangwa ngo u Rwanda ruguhaye ikaze].”

Iyi foto yanashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Visit Rwanda, ntabwo ari iyafashwe mu mukino w’ijoro ryatambutse ariko yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga nyinshi.

Umunyamakuru Divin Uwayo, umwe mu bashyize iyi foto kuri Twitter, yagize ati “Kylian Mbappé afitiye Isi ubutumwa, musure u Rwanda aka kanya kuko u Rwanda rufunguye imiryango.”

- Advertisement -

Jonathan Bahweza na we yashyize iyi foto kuri Twitter, ashyiraho ubutumwa bugira buti “Nishimira ibyo Igihugu cyanjye kimaze kugeraho kandi birushaho kuba byiza uko bwije uko bucyeye.”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

 

UMUSEKE.RW