Inzozi z’umuhanzi T Blaise wanyuze mu buzima bushaririye wifuza kuba ikimenyabose

webmaster webmaster

Gatete Blaise, umuhanzi nyarwanda ukoresha amazina ya T Blaise mu muziki ukorera mu Karere ka Rubavu, atangaza ko yifuza kumenyekanisha ibikorwa bye bya muzika mu Rwanda, akareka gukomeza kwitwa umuhanzi wo mu Karere kandi impano ye itagira umupaka.

Gatete Blaise wiyise T Blaise mu muziki avuga ko kuva mu buto bwe yiyumvagamo impano y’ubuhanzi

T Blaise yavutse Kuwa 07 Nzeri 2001, avukira  mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nkungu mu Kagari ka Kiziguro avuga ko imivukire ye, imikurire n’imibereho bye biri mu byamubereye inzira y’umusaraba yamufashije kwishakamo ibisubizo.

Nyina umubyara yamwibarutse afite imyaka 13 y’amavuko, uyu mubyeyi yagerageje guhisha amazina y’umugabo wamuteye inda kugeza T Blaise akuze.

Uyu muhanzi avuga ko kugeza magingo aya hari abatemera ko ari nyina umubyara kuko banganya igihagararo.

Imikurire ye yari igoranye, imibereho n’imyigire ye , ubuzima bwe abufata nk’inkuru ndende imuhishiye byinshi bizamuhoza ejo hazaza.

Yagize ati “Nabayeho mu buzima bwari bugoye kuko mama nta mugabo yari afite ndetse yanze no kuvuga uwamuteye inda, uko nagiye nkura ni inkuru ndende.”

T Blaise yabwiye UMUSEKE ko mu mwaka wa 2015 aribwo yatangiye ubuhanzi ariko akizitirwa no kuba ibihangano bye bitagera kure kubera ikibazo cy’amikoro.

Yifuza ko indirimbo ze zamenywa n’abanyagihugu ndetse zikarenga imbibi z’u Rwanda.

Amaze gushyira hanze indirimbo 7, umwihariko we akunda gukora injyana buri wese yakwisangamo kandi akavanga indimi kugira ngo buri umuteze amatwi agire ubutumwa yumva.

- Advertisement -

Avuga ko yifuza kwamamaza ibikorwa bye bya muzika mu Rwanda, kuko yasanze hari benshi batamuzi kandi ari bo aririmbira.

Uyu musore wakuriye mu buzima bushaririye bwamukururiye mu buhanzi nk’impano karemano yisanzemo, yabwiye UMUSEKE ko kuva mu mashuri abanza umuziki wagize uruhare rukomeye mu kwiga kwe kugera asoje ayisumbuye.

Ati “Nanditse indirimbo ya mbere yavugaga ku buzima bwanjye ndayigurisha kugira ngo mbone iby’ibanze, nkiga mu mashuri abanza natsindaga amarushanwa ya Andika Rwanda ariho nakuye amahirwe mbasha kwiga.”

Afite inzozi zo kugeza umuziki we ku gasongero akaba ikimenyabose binyuze mu buhanzi kandi akagira uruhare mu guhoza abashavuye.

T Blaise aherutse gushyira hanze indirimbo yise Joyeux yakozwe na Producer Evydecks.

Mu zindi ndirimbo uyu muhanzi nyarwanda afite harimo “Casandra”, “Vegeza”, “Reality”, “Ruganze” “Ngutsindire” n’izindi.

Umva hano indirimbo Joyeux ya T Blaise

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW