Urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro, INES Ruhengeri riherereye mu Karere ka Musanze, rwasabwe gusigasira umuco kuko ari wo ufatwa nk’ingobyi ihetse amateka y’Igihugu cyabo.
Ni impanuro bahawe ubwo bizihizaga umunsi mpuzamico (Intercultural Day), waranzwe no kugaragaza imico yo mu bihugu bitandukanye biturukamo abanyeshuri biga muri INES Ruhengeri, aho bagaragaje imbyino zitandukanye, uko bateka, uko bambara, ibyo bahinga n’ibindi, hagamijwe gufasha aba banyeshuri gutinyukana bagasabana, bakamenya agaciro k’umuco wo mu bindi bihugu kugira ngo barusheho kuzamura iterambere ry’ubumenyi bwabo.
Bamwe muri aba banyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye bahuriza ku mvugo ishimangira ko umunsi mpuzamico wabasigiye umukoro wo gukora byinshi no kugira ibyo bongera mu mico yabo kugira ngo iterambere ry’ibihugu byabo rirusheho kwihuta.
Ntwali Frolisse ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yagize ati “Wari umunsi uryoheye ijisho, nabonye uko mu Rwanda batwaraga umwami n’umwamikazi we, babagaragiye byanshimishije cyane, twe siko bimeze umwamikazi ntiyubahwaga cyane, nabonye imbyino nyarwanda ziryoheye amaso, imyambarire yabo, hari na byinshi nungutse mu buhinzi tuzongera mu byo twari dusanganywe, ibi byose mbihuje n’indi mico nabonye mu bindi bihugu nka Chad, Congo n’ahandi tubyongeye mu byacu iterambere ry’u Burundi ryakwiyongera.”
Umunyarwandakazi Iradukunda Evelyne na we avuga ko mu byo bafite byo gutanga abanyamahanga bishimiye harimo ubumenyi bufite ireme, umutekano ndetse banashishikajwe no kwiga Ikinyarwanda.
Yagize ati “Mbere wasangaga twigana n’abanyamahanga ariko dutinyana, buri wese n’umuco w’iwabo ntashishikazwe n’uw’ahandi, ariko uyu munsi watweretse ko dufite byinshi byo gutanga, byonyine kuba bava mu mahanga bakaza guhahira ubumenyi iwacu ni uko uburezi bwacu bufite ireme, mu bindi bishimira harimo umutekano usesuye uba mu Rwanda, kandi dushimishwa n’uko ubona bafite inyota yo kumenya ururimi rwacu ruduhuza rw’Ikinyarwanda, nibyo dufite byinshi byo kwiga, ariko natwe tuzabigisha byinshi.”
Umuyobozi wa Ines Ruhengeri Padiri Dr. Fabien Hagenimana yibukije uru rubyiruko ko umuco atari ikintu gitererwa iyo, ahubwo ari nk’ingobyi ihetse amateka y’igihugu, bityo abasaba kuwusigasira no kutawusuzugura kuko ariwo uzabafasha kubaho bagatunga bagatunganirwa.
Yagize ati “Umuco si ikintu kijugunye aho gusa, umuco uhetse abantu, uhetse amateka y’Igihugu, uwusuzuguye aba yisuzuguye na we. Umuntu utagira umuco byamugora kubaho, kuko niwo utubera ingobyi ukadufasha kubaho, tugatunga tugatunganirwa, ugasaza neza ukanawusigira abagukomokaho, umuco tuwubahe, tuwubungabunge kandi twibuke ko iterambere ryose rigerwaho kubera guhura n’amahanga, tugomba no kwiga imico yaho.”
Kugeza ubu muri INES Ruhengeri habarurwa abanyeshuri 137 baturuka mu bihugu 17 byo ku mugabane wa Afurika n’u Burayi, aho biteganyijwe ko umunsi mpuzamico (intercultural Day) uzajya uba buri mwaka kugira ngo abanyeshuri barusheho kwiyumvanamo no kuzamura ubumenyi bwabafasha guteza imbere ibihugu byabo bashingiye ku mico bigiye ku bindi bihugu.
- Advertisement -
Yanditswe na Joselyne UWIMANA