Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC, Police yo yanyereye i Rusizi

webmaster webmaster

Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC, 1-0, mu gihe mu Karere ka Rusizi, Espoir FC yatunguye Police FC iyitsinda 2-0.

Rayon Sports ihise ifata umwanya wa 4 imaze gutsinda Rutsiro FC

Ni imikino ya Shampiyona y’umunsi wa 17, Rayon Sports yagiye gukina na Rutsiro mu gihe mukeba wayo APR FC yari yatsinzwe na Musanze FC 1-0.

Rayon Sports niyo yahabwaga amahirwe nyuma y’uko yongeyemo amaraso mashya mu ikipe irimo gukina imikino yo kwishyura, mu bakinnyi ifite harimo Rutahizamu Musa Esenu.

Rayon Sports yakinnyi uyu mukino mu gihe umukino waherukaga yatsindiwe i Huye na Mukura 1-0.

Ku muno wa 18’ Rayon Sports yabonye igitego cyatsinzwe na rutahizamu Musa Esenu.  Amakipe yombi yakomeje gukina asatirana ariko igice cya mbere kirangira Rayon Sports iri imbere n’igitego 1-0.

Igice cya cya kabiri nta mpinduka nyinshi zabayemo aho umukino warangiye Rayon Sports ibonye amanota atatu y’icyo gitego 1-0 yatsinze Rutsiro FC.

Usibye umukino wa Rayon Sports, Police FC yatunguwe na Espoir FC iyitsinda ibitego 2-0, mu gihe Etencelles FC yanganyije na Bugesera 0-0.

Abakinnyi Rayon Sports yabajemo: Hakizimana Adolphe, Nizigiyimana Abdulkharim Mackenzie, Ndizeye Samuel, Niyigena Clément,Iranzi Jean Claude, Nishimwe Blaise, Kwizera Pierrot, Muhire Kevin, Musa Esenu, Mael Dindjeke.

Abakinnyi Rutsiro FC yabajemo: Delphin, Kwizera Bahati, Bwiza Olivier, Iragire Said, Hatangimana Eric, Hitimana Jean Claude, Mkubito Amza, Shukulu Jules, Bugingo Samson, Iragire Hadji na Mumbele.

- Advertisement -
Rayon Sports ihise ijya ku mwanya wa kane, ku rutonde ruyobowe na APR FC ifite amanota 37, Kiyovu Sports SC ifite 35, Mukura VS ifite 29 iranganya na Rayon Sports 29, AS Kigali ifite 27 ni iya Gatanu iranganya na Musanze FC 27, na Police FC ya 7 ifite amanota 26.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW