TourDuRwanda 2022: Budiak ukomoka muri Ukraine atwaye ETAPE ya 6 Musanze -Kigali

webmaster webmaster

UPDATE 13h49 Umunya- Ukraine Budiak Anatoli ni we wegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda 2022, Musanze – Kigali. Umunyarwanda Manizabayo Eric aje ari uwa Gatatu

Anatoliy Budyak YATWAYE etape Musanze -Kigali

11h48 Abakinnyi bamaze kugenda Ibilometero 55 – Nsengimana afashe icyemezo asohoka mu itsinda riyoboye isiganwa agiye imbere wenyine.

11h41 Poli Umberto (Team Novo Nordisk) na we avuye mu isiganwa “abandon” bamaze kugenda Ibilometero 45.

11h19 Abakinnyi batatu, Mugisha Samuel, Stockman na Axel Laurance bavuye mu isiganwa (Abandon). Biravugwa ko Mugisha ashobora kuba yarwaye Malaria.

Axel Laurance ni umwe bahabwaga amahirwe mu gace k’uyu munsi Musanze -Kigali nyuma y’uko yari yambaye maillot jaune i Gicumbi muri Etape ya Kigali-Gicumbi.

Abakinnyi 5 bayoboye isiganwa ariko hari n’abandi benshi basohotse mu gikundi (peloton) babakurikiye.

 

 

- Advertisement -

10h30 Abari mu isiganwa bahagurutse imbere y’isoko ry’i Musanze mu Mujyi (Départ fictif), baragenda Km 3.6 mu mutuzo, mbere yo gutangirira isiganwa nyirizina ku kiraro cya Mukungwa (Départ réel).

Isiganwa baritangiye barasoreza Kigali Convention Center

 

Kuri uyu wa Gatanu nibwo hakinwa agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda kava i Musanze-Kigali ku ntera y’Ibilometero 152.

Uyu munsi bavuye i Musanze baragera i Kigali banyuze i Gicumbi

Dore inzira banyuramo:

Bitegaganyijwe ko abakinnyi bahaguruka i Musanze – Bamanuke kuri Mukungwa – Kivuruga – Buranga – Gakenke – Base – Bazamuke umuhanda mushya ujya i Gicumbi – bakomeze mu mujyi wa Gicumbi – Bamanuke mu Rukomo – bafate umuhanda werekeza i Kigali – Kajevuba – Nyacyonga – Karuruma – Gatsata – Nyabugogo – bazamuke Kimisagara – Tapi Rouge – bamanuke kuri 40 – bamanuke mu Rugunga – Cercle Sportif – Kanogo – Cadillac – bazenguruke bagana kuri Ecole Internationale – Mumyembe – bazamuke mu Rugando – basoreze kuri Kigali Convention Centre.

Ni agace kagizwe n’imihanda y’imirambi usibye utuzamuka duke turimo nk’ako baza kunyura mu karere ka Gakenke.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/tourdurwanda-live-abakinnyi-bavuye-i-muhanga-bari-mu-nzira-bagana-i-musanze.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW