Umugore wa Perezida Macron yamaze kugeza mu nkiko abamusebeje ko yihinduje igitsina

webmaster webmaster

Brigitte Macron, umugore wa Perezida Emmanuel Macron, yamaze kugeza mu nkiko abagore babiri bashyize amakuru y’ibihuha kuri internet ko yavutse ari umuhungu akaza kwihinduza igitsina.

Ikinyamakuru 20 Minutes dukesha aya makuru, kivuga ko M6 yemeje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022 ari bwo ikirego cyamaze kugezwa mu Rukiko rw’ubutabera rw’i Paris.

Iki kinyamakuru gitangaza ko itariki zo kumva uru rubanza zashyizwe kuva tariki 15-17 Kamena uyu mwaka wa 2022, rukazabera mu rukiko rw’i Paris.

Abo bagore babiri baregwa muri uru rubanza, barimo Umunyamakuru wigenga batangaje aya makuru y’ibinyoma bifashishije YouTube Channel ku ya 10 Ukuboza aho banagaragaje amafoto ya Brigitte Macron n’umuryango we.

Mu bihe byatambutse, hari ubutumwa bwinshi bwacicikanye ku mbuga nkoranyambaga buvuga ko Brigitte Macron yavutse ari umuhungu ndetse ko yari yahawe izina rya Jean-Michel akaza kwihinduza igitsina nyuma.

Ni amakuru yagiye anyomozwa n’abarimo na Brigitte Macron ubwe ndetse umunyamategeko we aza gutangaza ko bazajyana mu nkiko bamwe mu bakwirakwije aya makuru.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

- Advertisement -