Umunyamerika Joseph Ritchie wari inshuti magara y’u Rwanda yitabye Imana

webmaster webmaster

Joseph Ritchie wari Inshuti ikomeye y’u Rwanda, akaba yarabaye Umuyobozi wa mbere w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB), yitabye Imana ku myaka 75.

Yari yambitswe umudari w’igihango na Perezida Kagame

Joseph Ritchie Yari n’umwe mu bagize akanama ngishwanama kazwi nka PAC (Presidential Advisory Council) ka Perezida Paul Kagame.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gisinzwe Iterambere RDB cyayobowe bwa mbere na Joseph Ritchi, bwihanganishije umuryango wa nyakwigendera.

Ubutumwa bw’Ubuyobozi bwa RDB bwatambutse kuri Twitter, bushima Joseph Ritchie wagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’ishoramari mu Rwanda.

Ubuyobozo bwa RDB bwagize buti “Inama y’ubutegetsi, ubuyobozi ndetse n’abakozi ba RDB bihanganishije bikomeye umuryango wa Joseph Ritchie witabye Imana uyu munsi.”

Bukomeza bugira buti nk’Umuyobozi wambere wa RDB “Ritchie Yagize uruhare rw’ingenzi mu kuzamura urwego rw’ubucuruzi mu Rwanda akaba yaranagize uruhare mu mishinga yo guteza imbere ishoramari.”

Joe Ritchie wari unafite ubwenegihugu bw’u Rwanda, muri 2019 yari yambitswe umudari w’ishimwe w’igihango cy’ubucuti afitanye n’u Rwanda.

Joe Ritchie yitabye Imana nyuma y’umunsi umwe u Rwanda rubuze indi nshuti ikomeye, Paul Farmer wagize uruhare mu iterambere ry’ubuvuzi bw’u Rwanda.

Joe Ritchie yambitswe umudari w’igihango
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW