Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Bamporiki Edouard atangiza ukwezi k’Umuco mu mashuri mu Karere ka Musanze yasabye abanyeshuri kurangwa n’Indangagaciro z’Umuco Nyarwanda abibutsa ko uwatamitswe u Rwanda adatamira ibimwangiza birimo itabi, ibiyobyabwenge n’intekerezo zimwangisha igihugu cye.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki 2 Gashyantare 2022, ubwo yari mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kampanga mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, aho yari yitabiriye umuhango wo gutangiza Ukwezi kwahariwe kwigisha no gutoza umuco n’indangagaciro nyarwanda abanyeshuri.
Minisitiri Bamporiki Edouard, yibukije aba banyeshuri ko bagomba kurangwa n’indagagaciro z’umuco nyarwanda bakirinda kwishora mu ngeso mbi zo kunywa ibiyobyabwenge kuko uwatamitswe u Rwanda adatamira ibimwangiza.
Yagize ati ‘‘Kubaka igihugu kizaramba, gikize, gifite aho cyerekeza bisaba ko abana b’abanyarwanda baba badafite ibindi bibavangira batamiye yaba intekerezo z’ahandi , ibiyobyabwenge nk’iryo tabi tuvuga. Iyo umwana w’umunyarwanda yamaze gusobanukirwa ngo ndi ingabo irwanira u Rwanda, ndi amaboko y’u Rwanda, ninjyewe uzaragwa iki gihugu nanjye ngakomeza kukigeza aho abakurambere barose mu nzozi zabo asabwa kugira ibyo yirinda.’’
Yakomeje agira ati ‘‘Umwana w’umunyarwanda iyo yatamitswe u Rwanda bivuze ngo yamaze kumva imihigo, icyerekezo cy’igihugu, ibyo ategerejweho yamaze komatana n’igihugu, ntakindi kindi atamira gishobora kumubangamira kuzesa imihigo yahigiye abakuru n’u Rwanda. Niho nabivugiye ko uwatamiye, uwatamitswe u Rwanda adatamira ibimwangiza, itabi, ibiyobyabwenge. Kuri njyewe ibiyobyabwenge si ibyo tuzi by’itabi n’inzoga gusa, ahubwo n’intekerezo z’ahandi zikubuza gukundana n’abawe, gukunda u Rwanda no kurukorera nabyo njyewe mbifata nk’ibiyobyabwenge.’’
Bamwe mu banyeshuri bo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kampanga bari muri uyu muhango wo gutangiza Ukwezi k’umuco mu mashuri bavuze ko bashimye impanuro bahawe na Minisitiri Bamporiki.
Uyu ati ‘‘Dukwiye gushyira imbere cyane cyane gukunda igihugu tukakijyana aho tugiye hose twumva ko igihugu ari u Rwanda, tuzabikora binyuze mu bihangano bitandukanye no kwihesha agaciro kandi dukunda igihugu tukanagikorera. U Rwanda twarutamiye ubu ni ukuruhoza ku mutima tunarugendana aho tugiye hose.’’
Undi nawe ati ‘‘Yatweretse ko tuvuga ururimi rumwe rw’Ikinyarwanda kandi ruduhuza nk’abanyarwanda, si ngombwa rero kwijandika mu bikorwa bitandukanye byatuma dutakaza indangagaciro z’umunyarwanda ukwiriye. Hari ibintu mbona byatuma dutakaza indangagaciro nko kwijandika mu biyobyabwenge, abangavu bagatwara inda, rero yadusabye ko tugomba kwanga ibyo byose kandi tukima amatwi abatwangisha u Rwanda.’’
Ukwezi k’Umuco mu mashuri ku kaba kwatangijwe mu gihugu hose ndetse no mu mashuri yose, uku kwezi kugamije kwigisha no gutoza umuco, indangagaciro zawo na kirazira ziwugize ndetse no gutoza abanyeshuri gukoresha Ikinyarwanda neza mu rwego rwo gusigasira no guhamya ubunyarwanda.
- Advertisement -
Uku kwezi kwatangijwe mu gihugu hose kuri uyu wa Gatatu, tariki 2 Gashyantare, kukazasozwa ku wa 2 Werurwe 2022.
Uku kwezi gufite insanganyamatsiko igira iti ‘‘Umuco dusangiye uraturanga, ururimi rwacu rukaduhuza.’’ Kwateguwe na Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW