Bitunguranye Lt.Gen Muhoozi umuhungu wa Museveni yasezeye mu Gisirikare

webmaster webmaster
Lt Gen Muhoozi yatangaje ko asezeye mu gisirikare

Umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda, Lt.Gen. Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko nyuma y’imyaka 28 ari mu Gisirikare cya mbere ku Isi, asezeye.

Lt Gen Muhoozi yatangaje ko asezeye mu gisirikare

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Kabiri, bugatungura benshi, Lt.Gen. Muhoozi Kainerugaba yavuze ko asezeye mu Gisirikare yise ko ari intangarugero ndetse kikaba ari cyo gikomeye ku Isi.

Yavuze ko nyuma y’imyaka 28 ari muri iki Gisirikare, yifuje kumenyesha abantu ko asezeye mu iki Gisirikare yari anabereye Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka.

Yaboneyeho gushimira abasirikare bagenzi be bafatanyije mu gihe yari Umusirikare, avuga ko bageze kuri byinshi.

Yakomeje avuga ko agomba urukundo n’icyubahiro “abo bagabo n’abagore bose [Abasirikare] kubera kugeza kuri Uganda ibyiza.”

Ni ubutumwa bwatunguye benshi, bamwe babanje no kutabyemera kubera uburyo bazi uyu mugabo akunze gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane aganira.

Gusa abandi bahise bagaruka ku bimaze iminsi bivugwa ko azasimbura se Museveni ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, bavuga ko atangiye iyi nzira dore ko binavugwa ko aziyamamaza mu matora yo muri 2026.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

- Advertisement -