Gen Muhoozi yashimye Perezida Kagame ku cyemezo cyo gufungura imipaka yo ku butaka

webmaster webmaster
Imbona nkubone Perezida Paul Kagame asuhuza Lt Muhoozi Kainerugaba ukunze kumwita "my Uncle"

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, akaba Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwandira ku butaka muri Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yashimiye Perezida Paul Kagame icyemezo cy’ifungurwa ry’imipaka yo ku butaka guhera ku wa Mbere tariki 7 Werurwe.

Perezida Kagame ari kumwe na Gen Muhoozi Kainerugaba Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba Umujyanama we ndetse n’Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka

Ibi abigarutseho nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane, tariki 4 Werurwe 2022, muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame mu myanzuro yayo harimo icyemezo cyo gufungura imipaka yo ku butaka.

Umwanzuro ugira uti “Imipaka yo ku butaka izafungura guhera ku wa Mbere tari 7 Werurwe 2022, abagenzi binjira ku mipaka yo ku butaka bashobora kuzajya basuzumwa Covid-19 igihe bibaye ngombwa mbere yo kwinjira.”

Nyuma y’uko uyu mwanzuro wo gufungura imipaka yo ku butaka uwashwe, Umuhungu wa Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba, yashimiye Perezida Kagame kuri iki cyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda.

Kuri Twitter yagize ati “Nk’uko ku wa Mbere tariki 7 Werurwe Marume wanjye Nyakubahwa Perezida Kagame yakomoreye urujya n’uruza rw’abantu bambukiranya imipaka yacu. Ndamushimira cyane ku kongera guhuza abaturage bacu. Ndanamushimira kandi kuba intwari y’agatangaza.”

Gen Muhoozi yanongeyeho ko Perezida Kagame ari we mu Perezida mwiza Afurika y’Ibirasirazuba yagize.

Aya mashimwe Gen Muhoozi yahaye Perezida Kagame, aje akurikira ubutumwa yaherukaga gutanga avuga ko nyuma yo kuganira na we bemeranyijwe ko agomba kugaruka mu Rwanda mu minsi ya vuba bagakemura ibibazo bisigaye hagati y’u Rwanda na Uganda.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yaherukaga mu Rwanda tariki 22 Mutarama 2022 ubwo yakirwaga na Perezida Kagame bakagirana ibiganiro bigamije gutsura umubano w’ibihugu byombi wari warajemo agatotsi kuva mu 2017.

U Rwanda na Uganda bagaragaje ubushake bwo gukemura udutotsi turi mu mubano w’ibihugu byombi, ibi bigaragazwa n’uko nyuma y’uruzinduko Lt. Gen Muhoozi yagiriye i Kigali akaganira na Perezida Kagame umupaka uhuza ibi bihugu wa Gatuna wafunguwe.

- Advertisement -

Agaruka ku ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna, tariki 8 Gashyantare ubwo yakiraga indahiro z’Abaminisitiri bashya, Perezida Kagame yavuze ko bahisemo kuwufungura nyuma y’uko we na Gen Muhoozi bahuye bakagira ibyo bombi bakora.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW