Gicumbi: Umugabo yicishije isuka umugore wa Nyirarume amusanze mu murima

Karegeya w’imyaka 28 arakekwaho kwicisha isuka umugore wa Nyirarume amusanze mu murima ahinga, birakekwa ko bapfuye amakimbirane ashingiye ku mirima.

Ibi byabaye  mu masaha saa mbili z’igitondo cyo ku wa 21 Werurwe, 2022 bibera mu Murenge wa Shangasha, Akagali ka Nyabisambi, Umudugudu wa Kagari mu Karere ka Gicumbi.

Amakuru avuga ko nyakwigendera Nyiraneza Florentine w’imyaka 38 yarimo ahinga ndetse ahetse umwana, umugabo witwa Karegeya w’imyaka 28 amusangayo amwaka isuka ayimukubita mu mutwe undi ahita apfa.

Uyu Karegeya ni mwishywa w’umugabo wa nyakwigendera, amakimbirane bari bafitanye ashingiye ku mitungo ni cyo gikekwa ko ari intandaro y’urwo rupfu. Uwo mugabo yavugaga ko umurima bahinga ari uwe  gusa, andi makuru akavuga ko agira uburwayi bwo mu mutwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangasha, Mbarushimana Prudence yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru bayamenye ndetse ko ukekwa yamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati “Ni byo yamusanze mu murima amwaka isuka yahingishaga ayimukubita mu mutwe undi ahita apfa.  Amakuru dufite ni uko uwo muhungu niho yaryaga, ni we wamugaburiraga (nyakwigendera). Ni uko bavugaga ko ahantu yahingaga hari mu kwe.”

Yakomeje ati “Ibyo bibazo byaradutunguye cyane. Ukekwa yamaze gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha sitasiyo ya Byumba.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage  kwirinda ibikorwa bihembera urwango ahubwo bakimakaza umuco  w’amahoro.

- Advertisement -

Ati “Ibyo ni ibikorwa bigayitse kandi binababaje, Abanyarwanda bagitekereza abandi nabi uwo ni umuco mubi, twasaba ko  n’abafite uwo mutima mubi wo kuba bagirira abandi nabi babireka bakimakaza umuco w’amahoro Nyarwanda kurusha uko bagira uwo kugira nabi.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya  Byumba kugira ukorerwe  isuzuma mu gihe iperereza rigikomeje.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW