Mu Kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kamonyi Uwiringira Marie Josée avuga ko bagiye gutera inkunga urwo rubyiruko kubera ko rudafite aho rukura igishoro.
Uwiringira yavuze ko iyo mishinga yiganjemo iyo ubuhinzi n’ubworozi, ariko bikajyana n’ubushobozi Akarere gafite.
Ati “Mu gihe twitegura kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata yo mu 1994, twifuza gutera inkunga imishinga y’Urubyiruko cyane rurangije amashuri rutagira akazi.”
Yavuze ko ku ikubitiro bazakira imishinga y’Urubyiruko igera kuri 263 aho buri mushinga bazawuha ibihumbi 200 ari nayo menshi Akarere gateganya gutanga muri iki gikorwa.
Uyu Muyobozi yavuze ko hari inkunga y’ingoboka ihabwa abaturage muri rusange n’abarokotse Jenoside batishoboye by’umwihariko bifuza ko bazajya bacunga neza.
Uwiringira avuga ko iyo mishinga imaze gusuzumwa ko igisigaye ari ukuyitera inkunga, akavuga ko ku bufatanye na MINUBUMWE bazajya bafasha abatishoboye muri bo kugira ngo bivane mu bukene.
Ati ”Buri mwaka tugira Abarokotse Jenoside twubakira amacumbi.”
Gusa Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko hari abarokotse 165 bafite inzu zishaje bagiye gusana.
Bukavuga kandi ko hari abagera ku bantu 112 batagira amacumbi bateganya kubakira.
- Advertisement -
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi