Rayon Sports yasabye umukino wa gishuti Le Messeger Ngozi y’i Burundi

webmaster webmaster
Ikipe ya Rayon Sports yasabye umukino wa gicuti Messager Ngozi

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kwishyurwa ku munota wa nyuma na Etoile de l’Est y’i Ngoma ku munsi wa 20 wa shampiyona, yasabye umukino wa gicuti ikipe ya Le Messager Ngozi FC yo mu Burundi.

Ikipe ya Rayon Sports yasabye umukino wa gishuti Messager Ngozi

Mu ibaruwa yanditswe kuri uyu wa Mbere, tariki 7 Werurwe 2022 n’ikipe ya Rayon Sports igashyirwaho umukono na Perezida Uwayezu Jean Fidele, niyo yasabye umukino wa gishuti Messager Ngozi FC.

Nk’uko iyi baruwa UMUSEKE wabashije kubona, uyu mukino Rayon Sports yifuje ko uyu mukino wa gicuti na Le Messager Ngozi waba tariki 26 Werurwe 2022, ukabere mu Rwanda kuri Sitade ya Kigali.

Iyi baruwa yanditse mu rurimi rw’igifaransa, igira iti ‘‘Ikipe ya Rayon Sports FC yishimiye gutumira Academie Messager Ngozi hamwe na Perezida wanyu mu mukino wa gicuti mu Rwanda.’’

Iyi baruwa yandikiwe Perezida wa Messeger Ngozi, Rayons Sports ikaba itegereje igisubizo cy’iyi kipe niba yemera kuzaza mu Rwanda gukina uyu mukino cyangwa izahakana.

Itariki yifujwe na Rayon Sports ko uyu mukino wakinwaho ni 26 Werurwe 2022, ukabere mu Rwanda kuri Sitade ya Kigali ku isaha ya saa Cyenda z’amanywa(3:00 p.m).

Ikipe ya Rayon Sports isabye uyu mukino nyuma yo kunganya na Etole de l’Est yo mu Karere ka Ngoma igitego 1-1, aho yishyuwe ku munota wa nyuma.

Ubu irabarizwa ku mwanya wa kane n’amanota 34 ku munsi wa 20 wa shampiyona, yatsinze imikino 9, inganya irindwi itakaza imikino 4. Ikaba irushwa amanota 10 na APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona, nubwo abakunzi bayo bemeza ko bagihatanye ku ruhando rwo gushaka igikombe.

Le Messager Ngozi FC ikina icyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Burundi ibarizwa mu mujyi wa Ngozi, yashinzwe mu mwaka wa 2005, imikino yayo iyakirira kuri sitade Urukundo de Buye.

- Advertisement -

Iyi kipe niyo yegukanye igikombe cya shampiyona cy’umwaka wa 2022-2021, ikaba ifite shampiyona eshatu n’igikombe cy’igihugu kimwe.

Muri uyu mwaka w’imikino 2021-2022, ku munsi wa 23 wa shampiyona Le Messager Ngozi iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 33 irushwa amanota 12 na Bumamuru iri ku mwanya wa mbere.

Mu mikino itanu iheruka yanganyije itatu itsindwa ibiri.

Tariki 26 Werurwe 2022 Rayon Sports yifujeho umukino wa gicuti ni nyuma y’umunsi umwe ikinnye umukino wa shampiyona na Royal Muramvya.

Ikipe ya Messager Ngozi FC
Ibaruwa ya Rayon Sports isaba umukino wa gishuti
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT