Abakiniye Amavubi bafashe mu mugongo umuryango wa Dula Rashid na Crispin

Ishyirahamwe ry’abakiniye ikipe y’Igihugu y‘u Rwanda y‘umupira w‘Amaguru, Amavubi [FAPA], ryasuye imiryango ya Dula Rashid na Kanyoni Crespin baheruka kwitaba Imana, riyifata mu mugongo.

FAPA yafashe mu muryango umuryango wa Dula Rashid n’uwa Kanyoni Crespin

Tariki 3 Mata nibwo hamenyekanye inkuru y‘akababaro yavugaga urupfu rw‘uwakiniye Amavubi mu 1975, Kanyoni Crespin wamenyekanye ku izina rya Ojuku, mu gihe tariki 9 Werurwe ari bwo hari hamenyekanye indi nkuru y‘akababaro y‘urupfu rwa Dula Rashid wakiniye Amavubi mu byiciro bitandukanye.

Nyuma yo gushyingura aba bombi, hakurikiyeho kujya gufata mu mugongo imiryango yabo mu rwego rwo kubagaragariza urukundo n’ubumuntu.

Ku Cyumweru tariki 17 Mata, nibwo ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry‘abakiniye ikipe y‘Igihugu, Amavubi [FAPA], buhagarariwe na Visi Perezida muri komisiyo nkemurampaka, Hakizimana Sabit uzwi nka Maitre, Habimana Sosthène ushinzwe ibikorwa byo gufashanya (Social) na Kayihura Yussuf Tchami, basuye umuryango wa Dula Rashid n’uwa Kanyoni Crespin babafata mu mugongo ku byago bagize.

Buri muryango w’aba ba nyakwigendera wahawe ibahasha y’amafaranga ibihumbi 100 (Frw) banabizeza ubufasha bundi buzakenerwa mu gihe cyose bazaba bitabajwe.

Hakizimana Sabit, yavuze ko igikorwa FAPA yakoze, kiri mu biranga uyu muryango kuko ubana mu byiza no mu bibi.

Ati “Ni inshingano zacu kubana mu bihe byose. Kimwe mu bituranga harimo ibikorwa nk‘ibi by’urukundo. Twari twaje kwihanganisha imiryango ya Dula na Ojuku kuko tuzirikana ibyiza byabo kandi tuzahora tubizirikana igihe cyose.“

Abandi bakiniye Amavubi baherutse kwitaba Imana, harimo Hategekimana Bonaventure (Gangi), Ndikumana Hamadi bitaga Katauti, Patrick Mafisango n’abandi.

Ojuku yakiniye Amavubi yo mu 1975-1976

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -