Gicumbi: Ikamyo yari itwaye sima yakoze impanuka ihitana abashoferi babiri

Ikamyo yari itwaye sima iva Gatuna iza Kigali yakoze impanuka igeze mu Murenge wa Kageyo ahitwa mu Rukomo mu Karere ka Gicumbi abashoferi babiri barimo bahita bapfa.

Iyi mpanuka yahitanye abantu babiri

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa Mbere, tariki 4 Mata 2022, ubwo iyi kamyo yari igeze mu Kagari ka Horezo mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi.

Ikamyo ifite nimero RAF 928/RL 4139 M, ubwo yamanukaga ahitwa mu Rukomo biracyekwa ko yabuze feri umushoferi akananirwa kuyiyobora ageze mu ikorosi, aribwo yahise irenga umuhanda igera hafi muri metero 25.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, yahamirije UMUSEKE ko babiri bari muri iyi kamyo bahatakarije ubuzima.

Yagize ati “Ni impanuka y’ikamyo yari yikoreye sima iva Gatuna ijya i Kigali, yarimo abantu babiri barimo umushoferi wari uyitwaye n’undi umwe wari uhawe rifuti. Yageze mu Murenge wa Kageyo akase ikorosi riramunanira agera muri metero nka 25 aba ariho ahagarara. Umwe yahise apfa, shoferi we yapfuye ajyeze kwa muganga.”

Iyi modoka yari itwawe na Kanani Jean Pierre wapfuye ageze kwa muganga, naho Barinda Platin wari watse rifuti we yahise apfa impanuka ikimara kuba.

SSP René Irere, yongeye kwibutsa abakoresha umuhanda cyane cyane abashoferi kwirinda kurenza umuvuduko kuko biri mu bituma impanuka nk’izi zitwara ubuzima bw’abantu.

Ati “Abakoresha umuhanda bakwiye bagomba kugenda baringanije umuvuduko kandi bakayobora ibinyabiziga byabo neza bitewe naho bageze, uriya muhanda Gatuna-Kigali hari amakorosi kandi ahantu hamanuka bivuze ko abatwara ibinyabiziga bagomba kwitwararika.”

Uretse kuba aba bahatakarije ubuzima, imodoka ubwayo na yo yangiritse kimwe na sima zarimo, nkeya zaramuwe zikaba zahawe indi modoka izigeza i Kigali.

- Advertisement -

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW