Ibigo 2 byiyemeje kuzamura ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga

AfricaNenda na Smart Africa Alliance (SA) byiyemeje gushyigikira gahunda y’ikoranabuhanga mu bucuruzi, uburyo bw’imyishyurire hifashishijwe telephone bikazaha imbaraga isoko ry’ikoranabuhanga rihuriweho n’ibihugu bya Afurika.

Abayobozi b’ibi bigo bavuga ko bagiye gufatanya gukuraho inzitizi zitandukanye

Mu kwishyira hamwe kw’ibi bigo bigamije gushyiraho ingamba zifatika z’iterambere hirya no hino, no kwemeza amahame afunguye yo kwishyura no kwishyurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga bijyanye n’uburyo buriho muri Afurika.

Ikigo cya AfricaNenda kivuga ko uku guhuza imbaraga kuzatuma abafatanyabikorwa bitabira iyi politiki y’ikoranabuhanga ndetse bizatuma rubanda n’abikorera ku giti cyabo bihutisha gahunda yo gushora imari muri Afurika.

Umuyobozi mukuru wa AfricaNenda, Dr. Robert Ochola avuga ko bashaka gufasha abantu bose kubona serivisi z’imari mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ati “Tuzi akamaro k’ubufatanye n’inyungu Afrika izakuramo mu rwego rwo kwishyura
hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho (Digital).”

Dr. Robert Ochola yakomeje avuga ko binyuze muri ubu bufatanye na Smart Africa, bashaka gushimangira ubushobozi bw’abafata ibyemezo n’imbaraga zitangwa mu kugera ku buryo bw’ikoranabuhanga bwose bwifashishwa mu kwishyurwa.

Umuyobozi mukuru wa AfricaNenda Dr. Robert Ochola yavuze ko bashaka gufasha abantu bose kubona serivisi z’imari mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Umuyobozi mukuru wa Smart Africa, Lacina Koné yavuze ko bishimiye uko guhuza imbaraga na AfricaNenda.

Ati “Kubaka no kuzamura ubushobozi bw’icyemezo cya Afrika n’abafata ibyemezo ku bijyanye no kwishyura bizatanga umusanzu, ni ugushimangira icyerekezo cyacu cyo gushyiraho isoko rimwe ry’ikoranabuhanga (digital market) muri Afrika bitarenze 2030.”

AfricaNenda ni ihuriro ry’inzobere, zikaba ari na zo ziriyoboye muri Afrika, zifite intego zo kwihutisha uburyo bwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga muri Afurika hose.

- Advertisement -

Binyuze mu bufatanye, AfricaNenda itanga ubufasha ku bikorera ku giti cyabo bafite ubumenyi bwa tekinike n’ubushobozi bwo kwishyura ubwo buryo bw’ikoranabuhanga, ikaba ifite intumbero y’uko abantu bose muri Afurika, cyane cyane abadafite amafaranga ahagije, bakora bakanakira amafaranga bishyuwe ako kanya, hatitawe mu gice baherereye muri Afurika kandi bigakorwa ku giciro gito.

Iki kigo cyiyemeje gukuraho inzitizi zo kwakira no kohereza amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga muri 2030. Bagiye gushyiraho isoko rimwe ry’ikoranabuhanga bitarenze muri uwo mwaka.

Iki kigo kandi gisanzwe gifite intego zo kugabanya ubukene mu kwagura serivisi zijyanye n’imari ya banki kuri banki.

Hirya no hino muri Afurika habarurwa abantu miliyoni 400 bakuze badakoresha serivisi za banki.

Abakuze bo muri Afurika badakoresha serivisi za banki bashingira ubuzima bwabo ku mafaranga cyangwa amikoro adahagije kugira ngo babone ibyo bakeneye basagure n’amafaranga yo kubitsa kuri banki.

Sisitemu cyangwa ibiguzi bihenze bavuga ko bishobora guteza igihombo kuri bo. Abaturage bugarijwe n’ibibazo, cyane cyane abagore bo mu cyaro, barahohoterwa.

Ikigo AfricaNenda kivuga ko niba bashaka kuziba icyuho cy’abantu bakuru badakoresha banki, bakeneye gukora ibishoboka byose kugira ngo babone serivisi z’imari kandi bashyireho ibyo bakeneye hamwe n’ibibazo byabo  (Abaturage) mu rwego rwo gukemura ibibazo byose.

Umuyobozi mukuru wa Smart Africa, Lacina Koné yavuze ko bishimiye uko guhuza imbaraga na AfricaNenda.
Aya masezerano yitabiriwe n’abantu batandukanye baturutse hirya no hino muri Afurika

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW