Kamonyi: Habonetse imibiri 35 mu kigo cy’ababikira no mu rugo rw’umuturage

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mugina n’uwa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, bwabwiye UMUSEKE ko hari imibiri 35 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yasanzwe mu rugo rw’umuturage no mu kigo cy’ababikira.
Mu kigo cy’ababikira cyitiriwe Mutagatifu Ana bahasanze imibiri 30 yari iri mu cyobo gifata amazi
Imibiri 30 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994,  niyo yabanje kuboneka ubwo hacukurwaga icyobo gifata amazi mu kigo cy’ababikira cyitiriwe Mutagatifu Ana giherereye mu Mudugudu wa Mikamba, Akagari ka Mbati.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina, Ndayisaba Egide avuga ko kuba imibiri ingana gutyo ibonetse mu cyoho kimwe bigaragaza ko hari indi myinshi igihari, asaba abaturage bari bahari mu gihe cya Jenoside, ko batanga amakuru y’ahari imibiri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Yagize ati ”Twasanze aho imibiri iri ari ahantu hiciwe umubare munini w’Abatutsi, twafatanyije n’abaturage mu gikorwa cyo gukuramo imibiri.”
Ndayisaba yavuze ko umuganda wo gushakisha indi mibiri ukomeje.
Naho Gitifu w’Umurenge wa Nyamiyaga, Mudahemuka Jean Damascène yavuze ko imibiri 5 bayisanze mu gikoni cy’umuturage wababwiye ko isambu yubatsemo inzu yayihawe na Sekuru we ngo yari akiri muto igihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabaga, akavuga ko abo baturanye bari bafite amakuru yuzuye y’aho imibiri yajugunywe.
Ati ”Ibi bigaragaza ko hari abaturage bazi aho imibiri iri ariko banga gutanga amakuru kuko umwaka ushize wa 2021 hari imibiri 46 twasanze mu kibanza cy’umuturage wasizaga ashaka kubaka.”
Uyu Muyobozi avuga ko imibiri babonye basanze barayitwitse.
Gahigi Athanase umwe mu barokotse Jenoside, avuga ko ubugome abakoze Jenoside bari bafite ari ubwa kinyamaswa kuko bageze ku mva y’umugabo w’Umututsi witwaga Murenzi Edouard wari umutunzi wishwe n’urupfu rusanzwe barayisenya batemagura umurambo we kugira ngo na we imihoro imugereho.
Yagize ati “Uyu munsi twongeye gucukura tubona ibice by’ingingo z’umuntu umwe turakomeje.”
Imibiri 35  yabonetse ku munsi w’ejo muri iyo Mirenge 2, yiyongereye ku yindi mibiri 46 yabonetse umwaka ushize wa 2021 ikaba izashyingurwa mu cyubahiro taliki ya 26 Mata, 2022 mu Rwibutso rwa Jenoside ruherereye mu Murenge wa Mugina.
Iyo mibiri 30 yabonetse ubwo hacukurwaga icyobo gifata amazi
Imibiri 5 yabonetse mu rugo rw’umuturage 
Harimo gukorwa iperereza ngo hamenyekane abanze gutanga amakuru
Igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro iyi mibiri giteganijwe kuwa 26/Mata/2022
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW/Kamonyi