Umuyobozi ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage [SEDO] mu kagari ka Kabashumba mu Murenge wa Nyamiyaga yafatiwe mu rugo rw’abandi yagiye gusambanya umugore utari uwe.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki 21 Mata 2022, ahagana saa cyenda (3: 00a.m) nibwo iyi nkuru yabaye kimomo ko uyu muyobozi yaguwe gitumo arimo yiha akabyizi mu rugo rw’abandi mu Mudugudu wa Ruyumba, Akagari ka Kabashumba, Umurenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi.
SEDO nyuma yo gufatirwa ku mugore w’abandi yasabwe gutanga amafaranga maze ibanga rye bakaryumaho, gusa baje kunanirwa kumvikana ku giciro SEDO yacibwaga agerageje guteza akavuyo hitabazwa ubuyobozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Mudahemuka Jean Damascene utashatse kuvuga byinshi kuri iyi nkuru, yabwiye UMUSEKE ko bombi, SEDO n’umusambane we babashyikirije Polisi mu gutanga ituze mu baturage.
Ati “Icyo twakoze nk’ubuyobozi bw’umurenge twabashyikirije inzego za Polisi kugira ngo dutange umutekano w’abaturage, hanyuma uwaba afitemo inyungu wese atange ikirego.”
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko SEDO ubwo atumvikanaga igiciro cy’amafaranga yacibwaga n’uwamufashe yabaye nk’uteza amahane ari byo byakurijemo inkuru kujya ku karubanda, abaturanyi baratabara n’ubuyobozi buza guhosha.
Uyu mugabo wihaga akabyizi mu kw’abandi, umugore bari bararanye nta mugabo afite mu buryo bwemewe n’amategeko.
Bamwe mu baturage b’Akagari ka Kabashumba bavuze ko byahwihwiswaga ko uyu SEDO asambanya abagore b’abandi bagabo, ariko bakabiburira gihamya, ndetse ntibabyemere kuko bari bamuzi nk’inyangamugayo.
Hari abandi badatinya kuvuga ko yaba ari umutego yatezwe awugwamo.
- Advertisement -
NKURUNZIZA JEAN BAPTISTE / UMUSEKE.RW