Muhanga: Koperative y’abahinzi ba kawa yatangiye gutuza neza abanyamuryango bayo

Abahinzi ba Kawa bibumbiye muri Koperative”Abateraninkunga ba Sholi” batangije gahunda yo Tura heza Munyamuryango”izatuma Imibereho yabo izamuka.
Iyi gahunda bise Tura heza Munyamuryango” izamara imyaka 3

Iyi gahunda ”Tura heza Munyamuryango” mu Murenge wa Cyeza izamara imyaka 3 aho buri munyamuryango azajya ahabwa sima yo gukora inzu batuyemo, bakanorozwa Inka, n’amatara y’imirasire y’izuba.

Perezidanti wa Koperative abateraninkunga ba Sholi ,Mukakarangwa Marthe avuga ko iyi gahunda ije nyuma y’aho buri munyamuryango abonye aho gutura kandi bivuye mu rwunguko iyi Koperative ibona.

Mukakarangwa akavuga ko bahereye mu guha abahinzi sima kuko hari abafite inzu zitarimo sima.
Yagize ati ”Twarebye Imibereho ya buri munyamuryango dusanga hari icyo tugomba kumwunganira kandi iyi gahunda izakomeza kugeza ku myaka 3.”
Uwabakurikiza Sylèvere umwe mu banyamuryango avuga ko mu mahame Koperative igenderaho ari iguteza imbere abahinzi, kuko hari abatuye mu nzu zirimo ivumbi bifuza gushyiramo isuku.
Ati”Mfite icyumba kidakoze imifuka 2 mpawe izakirangiza.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric, yabwiye UMUSEKE ko iyi Koperative iri mu zikora neza, kubera ko abanyamuryango batarangwamo ubwumvikane buke.

Yagize ati ”Buri Munyamuryango yishyuye mutuweli, imisanzu y’ejo heza badufashije no kubakira abaturage ivuriro(Poste se Santé).”

Koperative abateraninkunga ba Sholi ifite abanyamuryango barenga 400, buri wese azajya ahabwa imifuka 2 ya sima.

Abahawe sima ku ikubitiro ni abanyamuryango 105, Ubuyobozi bwa Koperative buvuga ko mu kwezi gutaha kwa Gicurasi bazaha Inka abanyamuryango.
Mukakarangwa Marthe Perezidanti wa Koperative abateraninkunga ba Sholi avuga ko mu myaka 3 bazaha abanyamuryango Inka, amatara akomoka ku mirasire y’izuba
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW/Muhanga