Ngoma: Inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro

Mu Kagari ka Karenge mu Mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma imiryango 10 y’inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro bikekwa ko yaturutse ku muriro w’amashanyarazi.

Abaturage n’inzego zitandukanye bihutiye kuzimya umuriro wari wabaye mwinshi

Saa tanu z’igitondo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mata 2022, nibwo inkongi y’umuriro yagaragaye mu nzu y’ubucuruzi y’uwitwa Nkangari Epimaque.

Inzego zitandukanye z’Umutekano n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma zahageze mu mvura nyinshi, abacuruzi barwanye no gusohora bimwe mu bicuruzwa kugira ngo bagire ibyo baramura.

Bamwe mu batabaye bavuze ko uyu muriro waturutse ku muryango w’umugabo ukora ibijyanye n’intebe.

Uyu yagize ati “Ubona ko ariho umuriro waturutse ni naho ibintu byahiye.”

Bavuga ko ubwo bari mu kazi batunguwe no kubona umwotsi mwinshi cyane bihutira gutabara.

Ati “Dutabara tuza kuzimya dusanga n’ibintu byacu byamaze guhiramo, bishoboke kuba byaturutse mu ntsinga z’amashanyarwazi.”

Mugiraneza Jean Claude umukozi wikigo cy’igihugu cy’ingufu, REG ishami rya Ngoma ,yasabye abacuruzi kwirinda guhana amashanyarazi mu buryo bw’akavuyo kuko biri mubyateye iyi nkongi.

Ati “Tuzongera kubasubiza serivise y’umuriro ari uko basubiyemo installation, gufata imiryango nk’iyi ugasanga ifite fusible imwe ku miryango igera ku icumi ni ikibazo.”

- Advertisement -

Avuga ko basanze iyi nzu y’ubucuruzi barahura umuriro uko bashatse nta bwirinzi, asaba abaturage kureka ibintu byo kwirwanaho kuko amashanyarazi iyo akoreshejwe nabi atera ibihombo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie asaba abaturage kujya bakora igenzura ku nzu zabo.

Ati “Ni ukugenzura neza uburyo umuriro ushyirwa mumazu yabo(Installation) bakagenzura, urabona ko aya mazu ari aya cyera amaze igihe, bakareba intsinga bakoresheje ko zujuje ubuziranenge, twagiye tubibabwira.”

Asaba abaturage ko bajya bacomora ibikoresho by’ikoranabuhanga bikoreshwa n’amashanyarazi mu gihe cy’imvura.

Ati “Mu bihe nk’ibi aba ar’ibihe by’imvura cyane cyane no guhagarika imirimo ijyanye no gukoresha ibintu bijyanye n’ikoranabuhanga birafasha, n’ubwo bitabaye inkuba bishobora guteza impanuka ikomotse ku muriro w’amashanyarazi.”

Iyi nyubako yafashwe n’inkongi itangirwamo serivisi zishingiye ku bucuruzi, ibicuruzwa byasaga ibihumbi 300 y’u Rwanda nibyo byangiritse mbere yo kuzimya umuriro wari umaze kuba mwinshi.Nta muntu wagiriye ikibazo muri iyi nkongi.

Bimwe mu bicuruzwa byasohowe hanze kugira ngo bidashya

 

UMUSEKE.RW/NGOMA