Umunyamakuru Nsengimana Teoneste ufite umuyoboro wa YouTube, Umubavu TV, akaba amaze igihe aburana ku byaha akurikiranyweho byo gutangaza amakuru y’ibihuha, yavuze ko afungiwe ahantu ha wenyine. Yasabye kurekurwa akajya kwita ku mugore we utwite akaba akuriwe, akazakurikiranwa ari hanze.
Nsengimana Teoneste afunganywe n’abandi bantu barindwi b’abayoboke b’ishyaka ritaremerwa n’ubutegetsi rya Mme Umuhoza Victoire Ingabire ryitwa “Darfa Umurinzi”.
Aba bose batawe muri yombi mu Ukwakira 2021, amakuru avuga ko bateguraga ibikorwa bya Ingabire Day, ibiganiro byari guca kuri Shene ya Umubavu TV.
Nyuma y’amezi 6 bamaze bafunzwe, bari kuburana ubujurire, ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 09 Ugushyingo, 2021 rwategetse ko bafungwa iminsi 30 by’agateganyo, muri Gereza ya Nyarugenge.
Uko iburanisha ryagenze mu cyumba cy’urukiko
Saa tatu zuzuye nibwo iburanisha ryatangiye Inteko y’umucamanza umwe iyoboye urubanza, Ubushinjacyaha bwari mu cyumba cy’Urukiko buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri barimo uhagarariye ifasi y’ubushinjacyaha bwisumbuye bwa Nyarugenge, abaregwa bose bari mu cyumba cy’urukiko.
Bunganiwe na ba Me Gatera Gashabana na Me Elsine Kamdem, naho Nsengimana Teoneste ntabwo yunganiwe kuko yasabye ko urubanza rwe rwatandukanwa n’urwa bagenzi be bareganwa, asaba ko Me Gatera Gashabana yava mu rubanza rwe.
Icyumba cy’urukiko cyarimo bamwe mu bo mu miryango y’abaregwa, abacungagereza bacunga umutekano wabo, umuntu wese winjira ku Rukiko yabanzaga gusakwa.
Nsengimana Teoneste yabanje kuvuga, asobanurira Ukikiko impamvu zatumye ajururira. Yahise ahera ku inzitizi, abwira Urukiko ko we afunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko, ashinja Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge, SP Uwayezu Augustin kumufunga ukwe wenyine.
- Advertisement -
Nsengimana yabwiye Urukiko ko afunzwe kabiri kuko hari ukuba ari muri gereza nk’uko byategetswe n’Umucamanza w’Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, ariko ko igikomeye cyane ari uko akigezwa muri Gereza ya Nyarugenge, umuyobozi wayo yategetse ko afungirwa ahantu ha wenyine.
Nsengimana yavuze ko kuva yajyanwa muri Gereza mu Ugushyingo 2021 aba muri kasho ya Gereza aho atemerewe kuyisohokamo keretse iyo ajya mu Rukiko gusa cyangwa yasuwe ku wa Gatanu nk’uko abandi basurwa.
Yavuze ko asurwa mu buryo budasanzwe, abacungagereza bamuhagaze hejuru.
Ngo yandikiye umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge ngo yemeze ko amufungiye muri kasho ya Gereza ariko iyo baruwa ntirasubizwa.
Yakomeje avuga ko muri Gereza atemerewe kujya aho abandi bafungwa bari, ngo ntanemerewe kujya gusenga nk’uko abandi bajyayo.
Ati “Nyakubahwa Mucamanza Gereza ya Nyarugenge iranzutaguza kugira ngo inyumvishe gusa.”
Nsengimana yahise abwira Umucamanza ko ibindi biri mu mwanzuro yakoze w’ubujurire bwe ko kandi urukiko ruwufite muri system.
Umucamanza yahise abwira Nsengimana Teoneste ko yatandukiriye cyane kuko hari hitezwe ko atanga impamvu z’ubujurire bwe.
Nsengimana yahise ajya ku mpamvu z’ubujurire bwe, avuga ko Urukiko rwirengagije ko ari Umunyamakuru, kandi ko iyo Umunyamakuru yakoreye ikosa mu mwuga hari uburyo arikurikiranwaho.
Yavuze ko umucamanza wamukatiye gufungwa iminsi 30 yirengagije impamvu zose yatanze asaba kurekurwa by’agateganyo.
Avuga ko mu ifungwa rye hatubahirijwe ingingo ziri mu itegeko rigenga umwuga w’itangazamakuru ku kijyanye no kubona amakuru, avuga ko Umucamanza wategetse ko afungwa iminsi 30 by’agateganyo abogamiye ku Bushinjacyaha, kuko nta ngingo yubahirijwe mu mahamwe y’umwuga w’itangazamakuru.
Yasabye Urukiko gutesha agaciro icyemezo kimufunga cyafashwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, ndetse umucamanza akazategeka ko ahita afungurwa.
Akaba yarabwiye Urukiko ko umugore we atwite kandi akuriwe, bityo ko rwaca inkono izamba akajya kumwitaho.
Ati “Nyakubahwa Mucamanza na we uru umubyeyi, uzi iyo umudamu akuriwe ari wenyine anafite ibibazo bitandukanye, ibibazo bishobora kugira ingaruka ku mwana uri mu nda atwite.”
Umucamanza yahaye umwanya ubushinjacyaha ngo bugire icyo buvuga ku mpamvu z’ubujurire bwa Nsengimana Teoneste.
Ubushinjacyaha buvuga ko butavuga kuri Nsengimana Teoneste gusa. Bwavuze ko Nsengimana n’abareganwa na we baregwa ibyaha bimwe kandi bikomeye bibangamiye umutekano w’igihugu.
Bwavuze ko mu byo baregwa harimo icyaha cyo Kwangisha igihugu cy’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, Gutangaza amakuru y’ihiha, n’icyaha cyo Kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Ubushinjacyaha bwavuze ko abaregwa batarekurwa.
Bwahise busaba ko abaregwa bose bakomeza gufungwa iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge kugeza igihe urukiko ruzashyiraho itariki yo kuburana mu mizi.
Ubushinjacyaha buti “Turasaba ko icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro cyagumaho bagakomeza gufungirwa muri Gereza ya Nyarugenge nk’uko twabisabye.”
Abandi bose bareganwa na Nsengimana Teoneste na bo basabye urukiko kubarekura by’agateganyo bakazaburana mu mizi badafunze kuko ntaho benda gutorokera.
Umucamanza yapfundikiye iburanisha nyuma y’impaka ndende zamaze amasaha abiri hagati y’ubushinjacyaha n’abaregwa ategeka ko urubanza ruzasomwa ku wa 12 Mata, 2022.
Umuseke uzakurikirana uru rubanza kugera Umucamanza arufasheho icyemezo cya nyumba.
AMAFOTO: NKUNDINEZA@2022
UMUSEKE.RW