Ubuyobozi bwa APR bwaciye amarenga yo gutandukana na Adil

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakakh Muganga yagaragaje ko mu mwaka utaha w’imikino iyi kipe ishobora kuzaba idatozwa na Adil Erradi Muhamed uyibereye umutoza mukuru.

Adil ngo yifuzwa n’andi makipe arusha ubushobozi APR FC

Ku Cyumweru tariki 17 Mata, ni bwo APR FC yasubiranye umwanya wa Mbere yagezeho itsinze Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona.

Nyuma y’uyu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera, Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakaakh Muganga, aganira n’Abanyamakuru yavuze ko umutoza mukuru w’iyi kipe, Umunya-Maroc, Adil Erradi Muhamed ashobora kutazatoza iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino.

Uyu muyobozi yavuze ko uyu mutoza yifuzwa n’andi makipe yo mu bihugu byateye imbere mu mupira w’amaguru kandi ayo mahirwe aza gake.

Ati “Adil ni umutoza wa APR FC ariko bishobora guhinduka. Ashobora kuvuga ati igihe cyanjye kirabaye ni icyo. Cyangwa se aba barampa ibiruta ibyo mumpa, akaba yahitamo gusezera nk’uko yahitamo no kugaruka.”

Uyu muyobozi yongeyeho ati “Murabizi cyane kuva yakora agahigo [imikino 50 adatsindwa] si Arabie Saoudite gusa, na Qatar iramukeneye. N’iwabo muri Maroc baramusabye. Biri mu bubasha bwe ariko twe twamweretse icyifuzo cyacu na gahunda APR ifite y’igihe kirekire yemera ko tugendana muri ibyo byose.”

Lt Gen Mubarakaakh yavuze ko habayeho no gutandukana ku mpande zombi byashoboka, ariko avuga ko umutoza Adil wa APR FC bamwubaha.

Ati “Dushobora kubikora ku bwumvikane. Ibiganisha mu nyungu z’umuntu ntabwo twamubangamira nk’uko n’abakinnyi mwabibonye, baba 10 barangenda. Ntabwo APR ari ikipe igundira nk’uko na cyera bigeze gushaka kubiturega.”

Abasesengura neza umupira w’amaguru mu Rwanda, bavuga ko iyi mvugo y’uyu muyobozi wa APR FC isobanura neza ko umwaka utaha ishobora kuzaba itari kumwe na Adil Erradi Muhamed.

- Advertisement -

Uyu munya-Maroc amaze hafi imyaka itatu muri APR FC, kuva yagera mu Rwanda amaze gutwara ibikombe bibiri bya shampiyona na kimwe cy’Intwari. Yashyizeho agahigo ko kumara imikino 50 adatsindwa.

Adil ashobora kutazatoza APR FC umwaka utaha

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW