Gatsibo: Bikekwa ko yiyahuye “kuko yatwise kandi umugabo we afunzwe”

Mukamana Providence w’abana babiri wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo yasanzwe iwe mu rugo yapfuye bikekwa ko yiyahuye kubera ko atwite kandi umugabo we agiye gufungurwa.

Uyu mugore wiyahuye bikekwa ko yatewe ipfunwe no kuba yari atwite kandi umugabo we afungiwe muri Gereza ya Ntsinda

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere, tariki 4 Mata 2022, nibwo uyu mubyeyi yasanzwe iwe yapfuye mu Mudugudu wa Ndama I, Akagari ka Rwikiniro mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo.

Inkuru y’urupfu rwa Mukamana Providence ikimara kumenyekana, havuzwe amakuru ko yaba yari atwite inda itari iy’umugabo we wafunzwe.

Ibi bakavuga ko byaba byaramuteye ipfunwe ko umugabo we ugiye gufungurwa yazasanga atwite, bakabihuza no kuba intandaro yo kwiyambura ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Musonera Emmanuel, yabwiye UMUSEKE ko batahamya niba yariyahuye kubera gutwita kuko bategereje ibizava mu bizamini byakorewe umurambo wa nyakwigendera.

Ati “Ntabwo turabona ibusubizo bya muganga ku bizamini byafashwe ku murambo we, twarabikekaga ariko tukabura icyo bishingiyeyo ko yaba yiyahuye kandi umugabo we afunze ku buryo wavuga ko bari bafitanye amakimbirane. Twe twahise dukoresha ibizamini ku murambo ku buryo umugabo we nafungurwa tuzamwereka raporo ya muganga ku buryo atadutaburuza umuntu we washyinguwe adahari.”

Musonera Emmanuel avuga ko ibivugwa n’abaturage ko yaba atwite byatumye yikanga ko umugabo azasanga atwite atabyemeza, ahubwo bategereje ibisubizo bya muganga bigatanga ukuri ku cyamwishe.

Akomeza asaba abaturage kumva ko nta gisimbura ubuzima, bakirinda amakimbirane yo mu muryango ashobora kuba intandaro y’intimba yo mu mutima yatuma bamwe biyambura ubuzima. Ibi bikajyana no gushaka abajyanama babo ba hafi mu gihe bafite ikibazo runaka aho kugira ngo bivutse ubuzima.

Nyakwigendera asize abana babiri, nyuma yo gufatwa ibizamini umurambo wahise ushyingurwa.

- Advertisement -

Umugabo we witwa Rwahama afungiye muri gereza yan Ntsinda aho yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu kubera icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikabije yakoreye umuturanyi we.

Amakuru ahari ni uko azafungurwa mu matariki ya mbere y’ukwezi gutaha kwa Gicurasi.

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW