Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge ntiyitabye Urukiko

SP Uwayezu Uyobora Gereza ya Nyarugenge ntiyitabye urukiko, yari yahamagajwe ngo asobanure impamvu yafunze Umunyemari Majyambere wemeza ko yasoje ibihano bye yakatiwe n’inkiko ku cyaha cya Jenoside, urubanza rwahise rusubikwa.

Majyambere yaburane avuga ko afunzwe kandi yararangije igihano

Kuri uyu wa Mbere ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge hari hateganyijwe kubera urubanza ruregwamo SP Uwayezu Augustin umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge warezwe n’umunyemari Hategekimana Martin uzwi nka Majyambere wo mu Karere ka Nyamagabe.

Yamuree kumufunga mu buryo bunyuranije n’amategeko nk’uko Umunyamategeko Gatsimbanyi Pascal wunganira Hategikimana Martin Alias Majyambere yabisobanuriye urukiko ku wa 31/03/2022.

Umucamanza nibwo yahitaga ategeka ko Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge agomba kwitaba agasobanura uko Hategekimana Martin afungiye muri Gereza ya Nyarugenge.

Iburanisha ryatangiye saa yine zuzuye, Inteko y’Umucamanza umwe niyo yayoboye iburanisha. Ubushinjacyaha bwari mu cyumba cy’urukiko bwiteguye kuburana n’ubwo hari haje undi mushinjacyaha utandukanye n’uwaburanye ubushize.

Umucamanza yahise avuga ko iburanisha ry’uyu munsi ryari ritegabijwe gukomeza hitaba SP Uwayezu Augustin ritakibaye bitewe n’impamvu uyu muyobozi wa Gereza yamenyesheje urukiko ko atazaboneka kubera inama.

Umucamanza yahise avuga ko ubusabe bwe bwemewe avuga ko iburanisha ry’uru rubanza ryimuriwe ku wa 14 Mata, 2022 saa muni z’igicamunsi.

Umucamanza mbere yo gusubika iburanisha yabanje gusoma uko iburanisha ryo ku wa 31/03/2022 ryagenze anavuga impamvu zatumye SP Uwayezu Augustin atumizwa muri uru rubanza, ko ari uko  muri Gereza ya Nyarugenge ayobora hafungiyemo Hategekimana Martin wavuze ko yasoje ibihano bye akarekurwa na Gereza ya Rwamagana.

Mu kwezi kwa 11/2021 nibwo Majyambere yarekuwe, nyuma y’amezi atatu Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwokongera kumufata,ari bwo noneho yagiye gufungirwa muri Gereza ya Nyarugenge nta handi hantu acishijwe mu nkiko.

- Advertisement -

Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge aritaba Urukiko

AMAFOTO: NKUNDINEZA@2022

UMUSEKE.RW