Haruna Niyonzima ntari mu Amavubi yitegura Mozambique

Bwa Mbere mu myaka igera kuri 13, Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu [Amavubi], Haruna Niyonzima ntiyahamagawe mu bakinnyi 28 bategura umukino wa Mozambique, u gihe ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona, yongeye ubwiganze mu bakinnyi bahamagawe mu ikipe y’Igihugu [Amavubi] yitegura umukino wa Mozambique mu gushaka itike yo gukina Igikombe cya Afurika cya 2023.

Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu, Alós Ferrer yatangaje abakinnyi 28 bazitabira umwiherero

Kuri uyu wa Gatanu, habaye ikiganiro n’abanyamakuru cyahuje ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [Ferwafa] cyari kigamije gutangaza abatoza bashya b’Ikipe y’Igihugu, no gutangaza abakinnyi bagomba gutangira umwiherero utegura imikino iri mu minsi iri imbere.

Mu bakinnyi 28 bahamagawe mu Amavubi, harimo Icyenda ba APR FC inayoboye shampiyona kugeza ubu, mu gihe hatagaragaramo kapiteni, Haruna Niyonzima udahamagawe ku nshuro ye ya Mbere mu myaka 13 ishize.

Abakinyi bahamagawe bose:

Abanyezamu [3]: Kwizera Olivier [Rayon Sports], Ntwari Fiacre [AS Kigali], Kimenyi Yves [Kiyovu Sports]

Ba myugariro [12]: Nsabimana Aimable [APR FC], Buregeya Prince [APR FC], Imanishimwe Emmanuel [FAR Rabat], Manzi Thierry [FAR Rabat], Niyomugabo Claude [APR FC], Ishimwe Christian [AS Kigali], Serumogo Ally [Kiyobvu Sports] Niyigena Clèment [Rayon Sports], Nirisarike Salom [FC Urartu]

Abakina hagati [7]: Nishimwe Blaise [Rayon Sports], Bizimana Djihadi [MK Deinze, u Bubiligi], Mugisha Bonheur [APR FC], Manishimwe Djabel [APR FC], Muhire Kevin [Rayon Sports], Ruboneka Bosco [APR FC], Rafaël York [AFC-Eskilstuna, Suède]

Abataha izamu [6]: Ndayishimiye Antoine [Police FC], Mugunga Yves [APR FC], Kagere Meddie [Simba SC], Hakizimana Muhadjiri [Police FC], Byiringiro Lague [APR FC], Usengimana Danny [Police FC].

Mu guhamagara iyi kipe y’Igihugu, hagaragayemo impinduka zirimo Haruna Niyonzima utahamagawe bwa Mbere mu myaka 13 ishize. Izindi mpinduka zagaragaye, harimo abari abatoza b’Amavubi, Higiro Thomas watozaga abanyezamu, Kirasa Alain na Habimana Sosthène bari bungirije ariko batagarutse ahubwo bagasimbuzwa Rwasamanzi Yves na Mugabo Alexis utoza abanyezamu ba APR FC.

- Advertisement -

Izindi mpinduka zagaragaye mu Amavubi, ni Tuyisenge Eric uzwi nka Cantona, wasimbuye nyakwigendera Baziki Peter wari ushinzwe ibikoresho mu Amavubi.

Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu, Carlos Alos yavuze ko azakora ibishoboka byose Abanyarwanda bakongera kumwenyura.

Ati “Tuzakora ibishoboka byose ku ruhande rwacu. Tuzitanga bishoboka tubone itike y’Igikombe cya Afurika n’icya Afurika cy’Abakina imbere mu Gihugu [CHAN].”

Biteganyijwe ko umwiherero w’Ikipe y’Igihugu uzatangira tariki 25 uku kwezi nta gihindutse. Ibi binasobanuye ko shampiyona itazakinwa ku munsi wa 29 na 30 nk’uko byari biteganyijwe ku ngengabihe yari isanzwe yaratangajwe.

Perezida wa FERWAFA [uri hagati], Nizeyimana Olivier yasabye Abanywaranda gushyigikira Amavubi
Bwa mbere mu myaka 13 ishize ntabwo Haruna Niyonzima yahamagawe mu Amavubi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW