Gatete Jimmy yagarutse i Kigali

Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse utazibagirana mu matwi y’Abanyarwanda, Jimmy Gatete, yageze i Kigali ku mugoroba wa tariki ya 6 Gicurasi 2024, aho yaje mu muhango wo gufungura ku mugaragaro inzu shya y’imikino ya Kigali Universe iherereye mu nyubako ya CHIC mu mujyi rwagati.

Uyu rutahizamu w’Abanyarwanda w’ibihe byose, akigera i Kanombe yakiriwe n’itangazamakuru ryari rimutegereje ku bwinshi, ndetse yahise avuga kuri gahuda imuzanye ariko by’umwihariko anagaruka ku mupira w’u Rwanda atakunze kugaragaramo kuva yasezera gukina ruhago nk’uwabigize umwuga.

Jimmy Gatete, azaba ari mu ikipe y’abakanyujijeho bazakina mu mikino ifungura Kigali Universe tariki ya 17 Gicurasi uyu mwaka, aho bazahura n’kipe y’abacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali, mu gihe bukeye bwaho ikipe y’abahanzi izaba yisobanura n’ikipe y’abanyamakuru, maze amakipe azitwara neza azahurire ku mukino wa nyuma tariki ya 19 Gicurasi 2024.

Ubwo yavugaga kuri iyi gahunda, Gatete yavuze ko yabikoze kubera ubucuti asanzwe afitanye na Karomba Gaël [Coach Gaël] ari we uyobora iyi nyubako.

Yagize ati: “Ikinzanye ni ugushyigikira umuvandimwe [Coach Gaël], ntabwo ari iby’ubucuruzi ahubwo ni ubuvandimwe dufitanye. Abanyarwanda banyitegure nzongera mbigaragarize ubwo nzaba nongeye gukina, kuko maze iminsi nkora imyitozo y’abantu nyine batabigize umwuga”.

Kigali Universe, ni inyubako yabatswe ku gisenge cya CHIC izajya iberamo ibikorwa by’imyidagaduro aho izaba ari igicumbi cy’imikino n’imyidagaduro, ikaba igizwe n’ibice bibiri birimo ibibuga n’amaduka azacururizwamo ibintu bitandukanye.

Gatete Jimmy uheruka kubonana na Perezida Paul Kagame, akaba yaboneyeho umwanya wo gutangaza ko kugeza ubu nta bantu bo mu mupira w’amaguru w’u Rwanda bari bamwegera, ariko ko yiteguye gutanga umutahe mu gihe yaba yitabajwe.

Ati ’’Ferwafa nta na rimwe yigeze imvugisha cyangwa inyitabaza. Gusa kuri ubu ntegereje ko hari amahirwe yaboneka nanjye nkagira icyo nakorera umupira w’u Rwanda. Birumvikana ni ikintu mpora ntekereza hari uburyo bubonetse nabikora”.

Gatete wakiniye Ikipe y’Igihugu hagati ya 2001 na 2009, atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo guhagarika gukina umupira w’amaguru mu 2010. Uretse Amavubi, Gatete Jimmy yakiniye Mukura VS ubwo yayoborwaga na nyakwigendera Gasarabwe Jean Damascène nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

- Advertisement -

Yayivuyemo ajya muri Rayon Sports hagati ya 1997-2001, batwarana CECAFA mu 1997 batsinze Mlandege yo muri Zanzibar ibitego 2-1. Nyuma yaho yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports (ku nshuro ya kabiri), Police FC, St George yo muri Ethiopia na Maritziburg United yo muri Afurika y’Epfo.

Gatete Jimmy ubwo yari ageze i Kanombe
Ni we rutahizamu wafashije u Rwanda kujya mu Gikombe cya Afurika ruherukamo

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW