Imikino y’Abafite Ubumuga: Rwamagana na UR-Nyagatare zahize izindi

Akarere ka Gisagara, ni ko kakiriye imikino ya nyuma mu mukino wa Goalball. Amakipe 13 mu bagabo n’arindwi mu bagore, ni yo yari yitabiriye iyi shampiyona yatangiye muri Gashyantare uyu mwaka.

Ni shampiyona ikinwa mu byiciro [Phases] bine, icya Kane kikaba gisobanura kikanatanga ikipe yegukana shampiyona habazwe amanota ya buri kipe.

Ikipe yari ihagarariye Akarere ka Rwamagana mu bagabo n’iyari ihagarariye Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, zegukanye igikombe cya shampiyona zihigitse izindi.

Utetiwabo Rachel [mu bagore] na Mugisha Vicent [mu bagabo] ni bo bakinnyi beza ba Shampiyona (MVP’S).

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abafite Ubumuga [NPC], rikomeje gutegura amarushanwa menshi y’abafite Ubumuga, cyane ko rifite inshingano zo gukura mu bwigunge abafite ubumuga bose.

Gusa mu mbogamizi Perezida wa NPC, Murema Jean Baptiste aherutse kuvuga, harimo  ibibuga byo gukoreraho amarushanwa y’abafite ubumuga bikiri bike.

Abakobwa ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami rya Nyagatare begukanye igikombe
Ubuyobozi bwa NPC bwari bwitabiriye iyi mikino
Ibyishimo byari byabarenze
Abitwaye neza bagenewe ishimwe
Perezida wa NPC [ubanza iburyo] Murema Jean Baptiste ari mubatanze ibikombe
Uko amakipe yasoje shampiyona mu bagabo