Korea ya Ruguru yemeje ko ihanganye na Virus ya Corona yihinduranyije yitwa Omicron

Nibwo bwa mbere igihugu kiyobowe na Kim Jong-un cyemeye ku mugaragaro ko icyorezo cya Coronavirus kiri mu gihugu, ndetse hahise hashyirwaho gahunda ya Guma mu Rugo (lockdown).

Kim Jong-un yashyizeho Guma mu Ruguru

Igitangazamakuru cya Leta cyavuze ko icyorezo cya Omicron cyatahuwe mu murwa mukuru Pyongyang, gusa ntabwo havuzwe umubare w’abanduye.

Amakuru y’iki gitangazamakuru, KCNA avuga ko ari cyo kintu gihangayikishije cyane kuva igihugu cyari kishyize mu kato, ndetse ko Umuyobozi Mukuru, Kim Jong-un ari kuganira byihutirwa n’abandi bayobozi ngo basheke igisubizo kihuse.

BBC iviga ko abakurikiranira ibintu hafi basanga icyorezo cya Covid-19 kimaze imyaka muri Korea ya Ruguru.

Abo bavuga byo bemeza ko miliyoni 25 z’abatuye Korea ya Ruguru bagizweho ingaruka na Covid-19 kuko igihugu cyabo cyayihakanye ntigifate ingamba zo gukingira, ndetse kikanga inkunga y’inkingo za AstraZeneca n’izitwa Sinovac zakorewe mu Bushinwa.

Hari kandi amakenga ajyanye no kuba urwego rw’ubuzima muri kiriya gihugu rudahagaze neza.

Korea ya Ruguru yahisemo guhangana na Covid-19 ifunga imipaka yayo, iri mu bihugu bya mbere byakoze ibyo kuva muri Mutarama, 2020.

Iki cyemezo cyatumye igihugu kitabona ibyangombwa nkenerwa biva hanze, bituma habaho ibura ry’ibiribwa n’ihungabana ry’ubukungu.

KCNA kuri uyu wa Kane yatangaje ko Umukuru w’Igihugu, Kim Jong-un yategetse ko “hari ibihe bidasanzwe” mu rwego rwo guhangana na Virus, bityo ko hariho gahunda yo gushyiraho guma mu Rugo mu duce tumwe na tumwe no kubuza abantu guhurira ahantu hamwe ari benshi.

- Advertisement -

Iki gitangazamakuru cyo muri Korea ya Ruguru kivuga ko Virus ya Omicron ya mbere yatahuwe mu minsi ine ishize ku murwa mukuru.

Abaturage bamwe bo mu duce tw’umurwa mukuru, Pyongyang bamaze gushyirwa muri gahunda ya guma mu rugo nibura imara iminsi ibiri nk’uko ikinyamakuru cyo muri Korea y’Epfo, NK News, kibivuga.

Leta ya Korea y’Epfo ivuga ko yagennye inkunga nshya yo gufasha Korea ya Ruguru kugira ngo ihangane n’icyorezo cya Covid-19. Gusa, ubutegetsi bw’i Pyongyang nta cyo burabivugaho.

BBC

UMUSEKE.RW