Umurenge Kagame Cup: Ruberengera yegukanye Igikombe

Ikipe y’Umurenge wa Rubengera wo mu Karere ka Karongi ni yo yegukanye irushanwa “Umurenge Kagame Cup” mu mupira w’amaguru nyuma yo gutsinda ikipe y’umurenge wa Kimonyi wo mu Karere ka Musanze.

Kuri iki Cyumweru mu Karere ka Rubavu hasorejwe amarushanwa “Umurenge Kagame Cup”, yari amaze igihe abera mu Gihugu hose aho yatangiriye mu Turere, ahakinwaga imikino irimo umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Sit-ball, gusiganwa ku maguru no ku magare, gusimbuka urukiramende ndetse n’igisoro.

Mu mukino wa nyuma wari witabiriwe n’abafana benshi kuri Stade Umuganda, ikipe y’Umurenge wa Rubengera ni yo yaje kwegukana igikombe itsinze uwa Kimonyi wo muri Musanze.

Umukino ugitangira, ikipe y’umurenge wa Rubengera yahise ihabwa ikarita y’umutuku ku munota wa 27, gusa ntiyacitse intege kuko ku munota wa 44 yaje guhita ibona igitego cya mbere.

Ku munota wa 77 ikipe ya Kimonyi na yo yaje guhabwa ikarita y’umutuku amakipe yombi asigarana abakinnyi 10 kuri buri ruhande, maze ku munota wa 87 Rubengera ibona igitego cya kabiri, umukino urangira ari ibitego 2-0.

Bench ya Rubengera yibazaga aho bigana
Wari umukino ukomeye
Umukino wabereye kuri Stade Umuganda
Abafana barebye umukino mwiza
Abafana bo bari benshi
Aba Mahembe bari benshi na bo

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW