Minisitiri Gatabazi yakomoje ku makimbirane n’amatiku ari mu nzego z’ibanze

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yanenze abayobozi b’inzego z’ibanze bamarira igihe cyabo mu macyimbirane aho kwita ku bibazo by’abaturage.

Ministiri Gatabazi asanga ruswa n’imitangire mibi ya serivisi bikibangamiye umututage

Ibi yabigarutseho ubwo kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Gicurasi 2022,Minisiteri zitandukanye zirimo ibikorwa by’ubutabazi, iy’ubutegetsi bw’Igihugu, iy’umutekano, zahuraga mu nama yiga ku mutekano n’ingamba zitandukanye ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y’umuturage.

Muri iyo nama, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie Vianney, yacyebuye bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze, bahugira mu makimbirane aho gutega amatwi umuturage.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko abayobozi baba bakwiye gutega amatwi abaturage , bakaba bandebereho  aho kurangwa no kutumvikana.

Yagize ati “Ikindi twagiye tubona bayobozi,ni imikorere n’imikoranire itari myiza,usanga amakimbirane hagati y’abayobozi batowe , bashinzwe buri wese, wanditse mu mategeko kandi aziko ari byo yatorewe ariko ugasanga hari ubwumvikane bucye.”

Yakomeje ati “Twifuza y’uko inzego dukorana,inama yaguye y’Akarere,iy’Intara mwadufsha mu guhangana n’icyo kibazo n’imikorere idahwitse.Gufatanya na mugenzi wawe Meya ,visi meya, mukumvikana, bituma iterambere ry’ihuta,ariko igihe gishirira mu makimbirane ,mu matiku ,mu bindi bintu biba bitubaka.”

Minisitiri Gatabazi kandi yongeye kugaragaraza ko  mu nzego z’ibanze hakigaragara imitangire mibi ya serivisi na ruswa maze asaba ko byacika.

Avuga ko hari ubwo umuturage asiragizwa yimwa serivisi.

Yagize ati “Hari ibintu bimwe na bimwe bibangamiye abaturage,birimo serivisi mbi,abaturage bakirirwa basiragira bashaka abayobozi,icya kabiri cyigaragara mu nzego z’ibanze ni ikibazo cya ruswa, ruswa igaragara mu gutanga serivisi z’imyubakire ,ibyangombwa by’ubutaka, serivisi z’indi baba bakeneye,bagombye kuba babona bakazishimira,ugasanga harimo ruswa ariko ntibirangirira n’aho ngaho, ruswa iravugwa mu nzego zitanga amasoko hirya no hino mu turere.”

- Advertisement -

Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa, Transparency International , uheruka gushyira uRwanda ku mwanya wa 52 ku Isi,bituma rusubira inyuma ho imyanya itatu.

Ubushakshatsi bwa CPI2021 bugaragaza ko mu myaka yashize ,ikigero cya ruswa mu Rwanda  kitahindutse cyane  kuko rufite amanita 53% mu 2021 ruvuye kuri 54% rwariho mu 2020.

Inama yitabiriwe n’abafite aho bahuriye n’umutekano
Abayobozi mu nzego z’ibanze basabwe gukemura amakimbirane ari hagati yabo.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW