Rusizi: Ingo mbonezamikurire zibafasha gukora imirimo mu buhinzi bisanzuye

Bamwe mu babyeyi bo mu cyiciro cya 1 n’icya 2 by’ubudehe, bavuga ko boroherejwe kubona aho basiga abana, bakajya gukorera amafaranga mu kibaya cya Bugarama gihingwamo umuceri.
Ababyeyi b’aba bana bavuga ko babasiga muri ECD bakajya guca incuro
Abo babyeyi bakorera ubuhinzi bw’umuceri mu kibaya cya Bugarama, bavuga ko mu myaka ishize, bashakaga kujya gukorera amafaranga bakabura aho basiga abana.
Bavuga ko kuva aho Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bubashyiriyeho Ingo mbonezamikurire, bitabatera umutima uhagaze wo kumva ko abana babo badafite ababitaho, ahubwo basigaye bakora akazi ku buhinzi bw’umuceri batuje.
Uwoyishakiye Adèle avuga ko yahingaga muri iki kibaya cya Bugarama bahingamo umuceri akabura uwo asigira abana, ubu yavuze ko iki kibazo kitakiriho kuko hari abandi bamwitaho.
Ati ”Nakoraga numva ntatuje ubu nta bwoba mba mfite duhura ku mugoroba avuye kwiga.”
Uwoyishakiye avuga ko yamuzanye mu rugo mbonezamikurire afite imirire mibi indyo yuzuye bamuhaye yatumye aba muzima, avuga ko afite intego yo gushaka umurima we kugira ngo abo afite abone uko abigisha anabashe kubishyurira mutiweli.
Nyiraruvugo Vèrene ati “Nasigaga umwana mu rugo, Imana akaba ariyo imurera, ubu musiga mu Ishuri nkajya guhinga nta kibazo binteye.”
Akomeza gir ati ”Umwana ariga kimwe n’abandi, bakamuhereza igikoma n’amagi mbona urugo mbonezamikurire rudufitiye akamaro.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rusizi, Ndagijimana Louis Munyemanzi avuga ko dufite ahantu henshi hahurira ababyeyi bafite abana, twahisemo kubahuriza mu ngo mbonezamikurire z’abana bato zegereye aho ababyeyi babo bakorera.
Yagize ati ”Umubyeyi wabaga akora ubucuruzi cyangwa akandi kazi ahetse n’umwana byatumaga abasha gukurikirana neza akazi.”
Avuga ko ubu byatumye ubukungu bw’Akarere bwiyongera na serivisi batanga ku musaruro babona uzamuka.
- Advertisement -
Ingo mbonezamikurire mu rwego rw’Akarere zigera kuri 924, gusa Ubuyobozi buvuga ko bwifuza kuzongera buri Mudugudu ukagira 3 nibura.
Mu mwaka wa 2015 ikibazo  cy’igwingira iRusizi cyavuye kuri 34,7%  kigera  kuri 30,7% 2020.
Intego Akarere gafite ni ukugabanya uyu mubare w’abana bagwingiye bakagera kuri 19% mbere yuko umwaka wa 2024 usoza.
Babasiga muri ECD bakajya gushaka ubuzima
Uwoyishakiye Adèle avuga ko batagihangayika
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rusizi Ndagijimana Louis Munyemanzi
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Rusizi