AFCON 2023: Amavubi mashya yimanye u Rwanda

Uyu mukino watangiye Saa Kumi n’ebyiri z’ijoro, ubera mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo kuko Stade zo muri Mozambique zitujuje ibisabwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

Amavubi yatanze akazi yakomeye kuri uyu munsi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, ntiyari ifite bamwe mu bakinnyi baherukaga kubanza mu kibuga ubwo u Rwanda rwakinaga na Mozambique i Kigali.

Bamwe muri abo bakinnyi, ni umunyezamu Mvuyekure Emery na Rubanguka Steve.

U Rwanda rwari rufite Kwizera Olivier, Nirisarike Salom, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Serumogo Ally, Imanishimwe Emmanuel, Nishimwe Blaise, Bizimana Djihadi, Rafaël York, Hakizimana Muhadjiri na Kagere Meddie.

Amavubi yatangiye ashaka gusatira, ndetse agasanga Mozambique mu kibuga cyayo biciye kuri Bizimana Djihadi na Rafaël York wakina inyuma ya ba rutahizamu.

Gusa ikipe y’Igihugu ya Mozambique, yanyuzagamo igasatira ndetse mu gice cya Mbere hari imipira Kwizera Olivier yakuyemo yashoboraga kuvamo ibitego.

Iminota 45 y’igice cya Mbere, yarangiye nta kipe ibashije kubona izamu r’indi (0-0).

Bakigaruka mu gice cya Kabiri, Amavubi yari ahagaze neza ku buryo imikinire yatanga icyizere kuri uyu munsi.

Uko iminota yicuma, ni ko u Rwanda rwagendaga rurushaho gusatira Mozambique, ndetse biza kuba byiza ku munota wa 65 Nishimwe Blaise yanyeganyeje inshundura n’ubwo ibyo byishimo bitatinze kuko ku munota wa 67 Stanley Ratifo yahise acyishyura.

- Advertisement -

Ku munota wa 62 , Amavubi yari yakoze impinduka, havamo Hakizimana Muhadjiri wasimbuwe na Ndayishimiye Antoine Dominique, Serumogo Ally nawe aha umwanya Ombolenga Fitina.

Ku munota 66 Mozambique nayo yakoze impinduka, ikuramo Kito wasimbuwe na Gildo Vilanculos na Dominique Pelembe wasimbuwe na Bruno Langa.

Mu gukomeza gushaka ibisubizo byo gucunga igitego, Amavubi yongeye gukora impinduka ku munota wa 73, havamo Nishimwe Blaise wasimbuwe na Manishimwe Djabel, izindi mpinduka ziba ku munota wa 83, havamo Kagere Meddie asimburwa na Ruboneka Jean Bosco, Nirisarike Salom asimburwa na Muhire Kevin.

Ikipe ya Mozambique yo yongeye gukora impinduka ku munota wa 88, havamo Stanley Ratifo nawe wari wagiyemo asimbuye, asimburwa na S. Marcelino Enesto.

Umukino waje kurangira ikipe zombi zigabanye amanota, nyuma yo kunganya igitego 1-1.

Wari umukino wa Gatanu ibihugu byombi bikinnye. Buri kipe yatsinze indi imikino ibiri n’uyu zanganyije.

Muri iri tsinda rya 13, u Rwanda ruri kumwe na Bénin na Sénégal zo zizakina umukino wazo wa Mbere muri iri tsinda.

U Rwanda ruzakina umukino warwo wa Kabiri, kuwa Kabiri tariki 7 Kamena i Dakar muri Sénégal.

Myugariro Manzi Thierry yazamuye u Rwego nyuma yo gusohoka mu Rwanda
Kagere Meddie niwe wahawe inkoni to kuyobora bagenzi be
Bamwe mu bakinnyi ba Mozambique ntibiyumvishaka ibiri kubabaho
Bizimana Djihadi wakinaga hagati mu kibuga, yagoye cyane abakinnyi ba Mozambique

UMUSEKE. RW