Ruhango: Bari guhigisha uruhindu umugabo wasambanyije inka ebyiri

Ubuyobozi bw’Akagari ka Buhanda mu Murenge wa Bweramana mu Mudugudu wa Munini mu Karere ka Ruhango, bwatangaje ko ibyakozwe n’umugabo ukekwa gusambanya inka ari amahano ndetse ko nta n’ubusobanuro byahabwa nk’uko bwabibwiye UMUSEKE.

Ubuyobozi buvuga ko ibyakozwe n’uriya mugabo ari amahano

Mu gitondo cyo Kuwa mbere tariki ya 6 Kamena 2022, nibwo muri uyu mudugudu havuzwe inkuru y’umugabo wari usanzwe ari umushumba w’inka za Rukundo Theogene, akekwa gusambanya nka ye.

Ibyo bikimara kuba inzego z’ubuyobozi zaje muri urwo rugo maze ukekwa we ahita acika kugeza n’ubu akaba agishakishwa.

Rukundo ufite inka bikekwa ko yasambanyijwe, yabwiye Radio\ TV1 ko yamufashe akimara kwiha akabyizi kuri iryo tungo ndetse ko yiyemerara ko atari ubwa mbere yari abikoze.

Yagize ati “ Hari aho nari ngannye we yagiye kwahira,noneho hari aho tubika urufunguzo munsi y’ikiraro, ngiye kurureba ndungurutse mu cyanzu, mbona inka arimo arayihanagura n’utwatsi,mbona akuyemo intuza[avuga igitsina cye] ayishyiramo.Mpita njya kureba umwana aho yahingaga ngo ngwino urebe, nawe araza asanga bimeze gutyo.”

Yakomeje ati “Yabwiye abantu ko yabikoze kabiri.Iyi ayikoze kabiri n’iriya ayibikoze kabiri[yereka umunyamakuru inka ze ebyiri].

Yasabye ko mu gihe yafatwa yabanza kugezwa kwa muganga kugira ngo harebwe nib anta burwayi bwo mu mutwe yaba afite.

Ati “Bibaye byiza bamugeza kwa muganga bakamusuzuma mu mutwe .Yakoraga ari muzima n’ibyo yakoraga yabikoraga ari muzima.”

Umwe mu baturanyi b’ukekwa avuga ko ubusanzwe asanganywe imyitwarire idasanzwe aho adakunze kuvuga, imyitwarire bashingiraho bavuga ko ashobora kuba arwaye mu mutwe.

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabkorwa w’Akagari ka Buhanda,Mukampazimpaka Marie Grace, yabwiye UMUSEKE ko kugeza ubu agishakishwa gusa ko ibyo yakoze ari amahano.

Yagize ati “Tubifata nk’amahano, nta busobanuro twabibonera uretse ko ari ukumirwa kuko birarenze.”

Yakomeje ati “Azashyikirizwa inzego z’umutekano nafatwa ,n’ubundi bari bagiye kumujyana ni uko yahise acika.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage kureka  imyitwarire nk’iyo kuko ari itarimo ubumuntu.

Ati “Abantu bafite imyitwarire nk’iyo ni bayireke ,ni ubunyamaswa ntabwo ari abantu bazima.Niba banarwaye bakwivuza kuko ntabwo bikwiye ko umuntu muzima yurira itungo.”

Kugeza ubu uyu mugabo akomeje gushakishwa n’inzego zitandukanye kugira ngo ashyikirizwe inzego zishinzwe kumukurikirana.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW