Akari ku mutima wa Mukansanga Salima uzasifura igikombe cy’Isi

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 9 Nyakanga, nibwo ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Cameroun yatsinze iya Tunisia ibitego 2-0 mu irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cy’abagore kiri kubera muri Maroc.

Salima yari mu basifuzi bakoreye kuri VAR ku mukino wahuje Cameroun na Tunisia mu gikombe cya Afurika cy’abagore

Mu basifuzi bayoboye uyu mukino, harimo Umunyarwandakazi, Mukansanga Salma Rhadia, wari uri mu basifuzi bakoreye ku ikoranabuhanga ry’amashusho ryunganira abasifuzi bari mu kibuga (Video Assistant Referee).

Uyu musifuzi uri mu bazasifura imikino y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu Ukuboza uyu mwaka, abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko ashimira Imana cyane ku bw’andi mahirwe yabonye yo gusifura irushanwa rikomeye.

Ati “Urugendo rushya rwatangiye. Ejo hashize ku nshuro yanjye ya Mbere muri VAR. Urakoze Allah ku bw’andi mahirwe. ”

Mukansanga ari mu basifuzi mpuzamahanga b’abagore muri Afurika ukomeje kwandika amateka, bitewe n’icyizere akomeje kugirirwa.

Ku rwego mpuzamahanga, Mukansanga yatangiye afite inshingano z’umusifuzi wa kane ndetse byasabye gutegereza imyaka ibiri kugira ngo asifure hagati ubwo Zambia yakinaga naTanzania mu 2014 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, ari bwo yitwaye neza bikamufungurira amarembo ku ruhando mpuzamahanga.

Guhera icyo gihe, yatangiye gusifura amarushanwa atandukanye arimo All Africa Games ya 2015 i Brazzaville na CECAFA y’abagore ya 2015 yabereye i Jinja muri Uganda.

Kwitwara neza mu marushanwa atandukanye byatumye Mukansanga Salma agirirwa icyizere cyo kuba mu basifuzi bayoboye Igikombe cya Afurika cy’Abagore cyabereye muri Cameroun mu 2016.

Mu 2018 yasifuye mu Gikombe cy’Isi cy’Abangavu batarengeje imyaka 17 cyabereye muri Uruguay. Harimo n’umukino wa ¼ wahuje u Budage na Canada.

- Advertisement -

Mu 2019, yasifuye Igikombe cy’Isi cy’Abagore cyabereye mu Bufaransa hagati ya tariki ya 7 Kamena n’iya 7 Nyakanga, ahava ajya mu Gikombe cya Afurika cy’Abagabo batarengeje imyaka 23 cyabereye mu Misiri mu Ugushyingo.

Ku mukino Afurika y’Epfo yanganyijemo na Zambia ubusa ku busa muri iki Gikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 23, Mukansanga Salma yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere wasifuye iri rushanwa ry’abagabo.

Mu mwaka ushize wa 2021, yakoze amateka yo kuba Umunyarwandakazi wa mbere wasifuye Imikino Olempike, ahereye ku wahuje Ikipe y’Ubwami bw’u Bwongereza na Chili i Tokyo.

Nyuma yo gusifura Igikombe cy’Isi cy’abagabo mu Ugushyingo uyu mwaka, Mukansanga Salima azaba ahanze amaso mu Gikombe cy’Isi cy’Abagore kizabera muri Nouvelle-Zélande mu 2023, aho ari mu basifuzi umunani bo muri Afurika bazavamo abitabira iryo rushanwa.

Abandi basifuzi batatu b’abagore bazabafatanya na Mukansanga mu gikombe cy’Isi, ni Stéphanie Frappart ukomoka mu Bufaransa, na Yoshimi Yamashita ukomoka mu Buyapani.

Salima akomeje kugirirwa icyizere
Mukansanga amaze kugira uburambe
Mukansanga aherutse gusifura igikombe cya Afurika cyabereye muri Cameroun

UMUSEKE.RW