Byasabye imanza ngo ajye mu nkoko; Keddy byanze

Mu Ukwakira 2020, ni bwo ikipe ya APR FC yatangaje ko yegukanye bidasubirwaho Nsanzimfura Keddy iyi kipe yakuye muri Kiyovu Sports.

Imyitozo ye ya mbere yagaragaje ubushobozi budasanzwe

Nyuma yo gusinyisha uyu mukinnyi amasezerano, ikipe ya Kiyovu Sports yo yavugaga ko APR FC yabikoze mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu gihe ikipe y’Ingabo nayo yashinje iyo ku Mumena gukora amakosa mu masezerano yari ifitanye na Keddy.

Uyu mukinnyi ukina hagati afasha ba rutahizamu, ntabwo yahiriwe n’ibihe yagiriye muri iyi kipe kuva yayigeramo kuko atigeze abona umwanya uhagije wo gukina.

Uyu musore ufite impano yo gukina umupira w’amaguru, ubu ntacyitwa umukinnyi wa APR FC kuko yabwiwe ko agomba gusohoka mu cyumba yararagamo mu nzu icumbikirwamo abakinnyi b’iyi kipe iherereye ku Kimihurura.

Keddy amakuru avuga yo yohererejwe ubutumwa na Mupenzi Eto’o ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri APR FC, abwirwa ko atakiri umukinnyi w’iyi kipe nyamara yari agifite amasezerano y’umwaka umwe.

Amakuru avuga ko kimwe mu byabaye imbarutso yo kwirukanwa kw’uyu musore, ni uko yasabye ko yahabwa amahirwe yo kujya gushaka indi kipe yazabonamo umwanya wo gukina.

N’ubwo uyu musore atacyitwa umukinnyi wa APR FC, ariko ntarahabwa ibaruwa imurekura [Release letter] kugira ngo abe yakwishakira aho yerekeza. Gusa aravugwa mu makipe arimo Police FC.

Undi mukinnyi bivugwa ko ikipe y’Ingabo yamaze gusezerera, ni myugariro Nsabimana Aimable nawe wari ugifite amasezerano y’umwaka umwe.

Keddy akiza muri APR FC yari yishimiwe na Adil Erradi

UMUSEKE.RW

- Advertisement -