Jali: Amazi mu bice bimwe na bimwe abonwa n’umugabo agasiba undi

Mu tugari  tugize Umurenge wa  wa Jali mu Karere ka Gasabo, abaturage  bavuze ko kubona amazi  bikiri ikibazo nubwo Leta ikomeza kubikemura. Ubuyobozi bwabizeje ko buri kubyigaho kandi ko bizakemuka mu gihe cya vuba.

Ibiro by’Umurenge wa Jali

Umwe mu bagaragaza iki  ikibazo  ni Umuyobozi w’Umudugudu wa Byimana, mu Murenge wa Jali, Nzamwita Samuel yagaragaje ko ikibazo cy’amazi gihangayikishije mu tugari twa Nyakabungo, Buhiza n’ahandi, agasanga Umujyi wa Kigali ukwiye gushyiramo imbaraga.

Yagize ati “Mu Murenge wa Jali, turacyafite ikibazo cy’amazi meza mu tugari tumwe na tumwe, kuko hari utugari tudafite amazi na mba, aho abaturage bakivoma ahantu utuzi tureka. Birababaje kuba umuturage wa hano i Kigali, ajya kuvoma utuzi twaretse ahantu.”

Usibye kuba uyu muyobozi abigaragaza nk’ibibahangayikishije,  abaturage batuye mu tugari twagarutsweho, na bo bashimangira ko Leta yagakwiye kubatekerezaho.

Umwe yagize ati “Ikibazo cy’amazi gikomeye ku rwego rukomeye, hejru hariya (yereka Umunyamakuru Nyakabungo) nk’igihe cy’impeshyi biragoye kubona amazi, twasaba Leta ko yadukorera ibishoboka bakaduha amazi hariya hantu.”

Uyu muturage agaragaza ko  umuntu wagiye gushaka amazi ashobora kumara igihe cy’amasaha abiri atarayageza mu rugo.

Akomeza agira ati “Cyane cyane nk’iyo batumye abanyeshuri, hari igihe  bakererwa kubera kurwanira aho bayakura mu bishanga.”

Undi na we uvuga ko ikibazo cy’amazi i Jali cyakemurwa mu maguru mashya, agaragaza ko hari ubwo abanyeshuri  bajya ku masomo babanje kujya mu gishanga kuvoma amazi.

Yagize ati ”Inaha nta mazi dufite, twavomaga Murongozi, tugiriwe umugisha aya araza, ariko ku Karenge nta mazi ahari. Nk’abanyeshuri bajya kwiga  bavuye kuvoma mu gitondo, urumva byoroshye?”

- Advertisement -

Umuyobozi  w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’Umujyi n’imiturire, Dr Merard Mpabwanamaguru, yavuze ko ugereranyije no mu myaka yashize, hari ibimaze gukorwa ngo abaturage babone amazi.

Yagize ati “Mu Mujyi wa Kigali  umuyoboro w’amazi yarongererewe  ku buryo ibice bimwe by’umujyi byajyaga bisaranganywa, hagashira iminsi, ubu bisigaye bibona amazi mu buryo buhoraho, iminsi yo gusaranganywa yaragabanutse. Ubu kuri Jali nta mwihariko, ikipe yacu yo mu bikorwaremezo iraza gusuzuma irebe, bitewe n’uko abaturage batuye aho, cyane cyane ko Jali  ari imwe mu bice dufite by’imisozi, biraza gukurikiranwa.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney , ahamya ko mu cyerekezo cya Guverinoma yihaye cyivuga ko mu mwaka wa 2024, Abanyarwanda bose bazaba bavoma amazi meza  nta kabuza kizagerwaho.

Yagize ati “Amazi azaba yageze ku baturage bose mu mwaka wa 2024, ku buryo  buri wese azajya avoma atarenze metero 500. Ibyo bizazamura ibyishimo by’abaturage bo mu cyaro kuko ibyo bakeneye  cyane ni  imihanda ibafasha kujyana imyaka yabo ku isoko, ni imihanda ibafasha guhaha ariko cyane cyane amashanyarazi n’amazi , ariko bashonje bahishiwe.”

Imibare y’ikigo cy’Igihugu  Gishinzwe isuku n’isukura , WASAC  yo mu mwaka wa 2021, yerekana ko  mu Mujyi wa Kigali, amazi meza yabageragaho ku kigero cya 87%. Mu gihugu hose muri uwo mwaka, abagerwagaho n’amazi  bari  ku kigero cya 76%.

WASAC ivuga ko muri uwo mwaka hari abashoboraga kuvoma mazi mu ntera ya metero 200  mu cyaro naho mu Mujyi mu ntera ya Metero 500.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW