Juno Kizigenza agiye kuzenguruka igihugu ataramira Abanyarwanda

Nyuma y’uko asinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kina Rwanda, Juno Kizigenza agiye gukora ibitamo bizenguruka igihugu ataramira Abanyarwanda ahereye mu Karere ka Rubavu.

Juno Kizigenza yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kina Rwanda arimo gutaramira abanyarwanda mu gihugu hose

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 5 Nyakanga 2022, nibwo umuhanzi Juno Kizigenza yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kina Rwanda nyuma yo gukora indirimbo Aye ikangurira abana gukina. Iyi ndirimbo yahise igirwa ikirango cya Kina Rwanda Tour, ubukangurambaga bugamije guteza imbere imikino y’abana.

Umunsi umwe ashyize umukono ku masezerano, Juno Kizigenza yatangaje amatariki n’aho azataramira abanyarwanda, aho muri uku Kwezi kwa Nyakanga azakora ibitaramo bine ahereye Rubavu tariki ya 9.

Abinyujije kuri Twitter yagize ati “Uturere dutandukanye muri uku Kwezi kwa Nyakanga turakira ibitaramo, Rubavu murakira ibirori tariki 9, Musanze ni kuri 16 Nyakanga, Nyanza ni 23 naho Gasabo ni 30 Nyakanga.”

Juno Kizigenza yongeye gushimira Kina Rwandakubufatanye bagiranye bwatumye indirimbo Aye igirwa ikirango cya Kina Rwanda Tour izazerenguruka u Rwanda.

Indirimbo Aye ya Juno Kizigenza yamuhesheje gukorana na Kina Rwanda yayishyize hanze tariki 11 Kamena 2022, aho yayikoranye na Dj Higa na Dj Rusam.

Umuyobozi wa  Kina Rwanda Malik Shaffy nyuma yo gusinyisha Juno Kizigenza yavuze ko uyu muhanzi azagaragara mu bikorwa byose by’uyu muryango uteza imbere imikino cyane cyane abana, ashimangirako batunguwe n’inidirimbo ye Aye kuko ijyanye neza n’intego yabo yo gukangurira ababyeyi gufasha abana gukina.

Juno Kizigenza avuga ko nyuma yo gusobanukirwa ibikorwa n’intego bya Kina Rwanda aribyo byatumya afatanya nabo mu gushishikariza abana gukina, ibi bijyana nuko ari umuntu wakuze nawe akin adore ko mbere yo kuba umuhanzi yakinaga umupira w’amaguru aho yigaga ndetse n’igihe cyo kuruhuka akaba anyuzamo agakina ruhago.

Kina Rwanda izishyura ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo Aye, aho bazashyiramo ibice bitanga ubutumwa bushishikariza abana gukina imikino itandukanye mu rwego rwo kubafasha kwiyungura ubumenyi.

- Advertisement -
Juno Kizigenza (Iburyo) ari kumwe n’umuyobozi wa Kina Rwanda Malick Shaffy

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW