La Fouine yakoze igitaramo kitazibagirana mu Rwanda agaragarizwa urukundo rudasanzwe

La Fouine wari utegezanyijwe amatsiko adasanzwe mu gitaramo yatumiwemo mu Rwanda, yasusurukije abaturarwanda, baranyurwa, na we abagaragariza urukundo, avuga ko yishimiye u Rwanda mu buryo budasanzwe.

La Fouine mu gitaramo cy’amateka yakoreye i Kigali

Uyu muraperi w’Umufaransa, wageze mu Rwanda ku mugoroba wo wa Gatatu tariki 29 Kamena 2022, yataramiye Abaturarwanda mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 03 Nyakanga 2022 mu gitaramo cyasozaga iserukiramuco ryiswe Africa in Colors ryatangiye ku wa 30 Kamena 2022.

Muri iki gitaramo cyabereye muri gace kakumiriwemo imodoka kazwi nka Car Free Zinze, abahanzi batandukanye mu Rwanda babanje gususurutsa imbara y’abari bakitabiriye.

Muri aba bahanzi nyarwanda, harimo abakunzwe muri iki gihe barimo Ariel Wayz na Chriss Eazy ndetse n’umuraperi ufite ibigwi mu Rwanda Riderman wongeye kugaragaza ubuhanga buhanitse.

La Fouine wari utegerejwe n’abatari bacye, yaje ashyira akadomo kuri iki gitaramo, aho yaririmbye indirimo ze nyinshi zirimo n’izisanzwe zizwi n’Abanyarwanda batari bacye.

Muri zo harimo Ma Meilleure yakoranye na Zaho, aho yayiririmbye agafashwa n’abafana benshi bari bitabiriye iki gitaramo, bayiririmbaga ijambo ku rindi.

La Fouine kandi yaririmbye indirimo ze zitandukanye zirimo Quand je partirai yakunzwe na benshi, na yo yaririmbye yikirizwa n’abitabiriye iki gitaramo.

Uyu muhanzi w’Umufaransa, kandi wageze mu Rwanda akanasura bimwe mu bikorwa nyaburanga, yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda uburyo bukomeje guteza imbere iki Gihugu yabonyemo ibyiza byinshi.

Yavuze imyato u Rwanda na Perezida Paul Kagame
Byari ibyishimo bidasanzwe ku bakunzi ba La Fouine i Kigali

UMUSEKE.RW

- Advertisement -