Mu ntangiriro za Kamena uyu mwaka, ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yasinyishije abakinnyi babiri bakomoka muri Sudan. Abo ni Sheiboub Sharaf na Mano John.
Nk’uko babitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru, aba bakinnyi bombi bari basinye amasezerano y’imyaka ibiri ariko byarangiye nta n’imyitozo bakoreye muri iyi kipe.
Nyuma y’ibyavuzwe ko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports hari ibyo butatangiye igihe by’aba bakinnyi bigatuma bavuga ko bashobora gusesa amasezerano bari basinye, Mvukiyehe Juvénal uyobora iyi kipe yarabihakanye ndetse ahamya ko aba bakinnyi batujuje amasezerano bagiranye n’ikipe bikaba impamvu yo kudahabwa ibyo bishyuzaga.
Perezida wa Kiyovu yagize ati “Twabasabye kuduha ibyangombwa birimo ibaruwa ibarekura kugira ngo natwe twuzuze inshingano zacu ariko ntabyo bakoze. Ndetse twageze aho tugira impungenge z’impamvu batabiduha kandi amategeko abibemerera.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bamaze kubona ko aba bakinnyi batari gutanga ibyangombwa basabwe, bababwiye ko batazahabwa amafaranga bumvikanye n’ikipe mu gihe bataratanga ibyo byangombwa.
Aha niho uyu muyobozi yahereye ahamya ko aba bakinnyi bamaze gutandukana na Kiyovu Sports ndetse bo [abakinnyi] bemeye ko bakoreye ikipe amakosa banayasabira imbabazi kugira ngo babe bagaruka mu kazi ariko babwirwa ko bidashoboka kuko umutoza mushya yatangiye ibiganiro n’abazabasimbura.
Ati “Haje kubamo kutumvikana neza badusaba gusesa amasezerano, turabibemerera, tubemerera ko twasesa amasezerano mu gihe cyose badatanze ibyo byangombwa ariko bagasubiza ibyo twabatanzeho. Nyuma yo gusanga batari gukora ibyo twabasabye kandi bari gukorera ikipe amakosa, ubu bari gusaba kugaruka. Ikibazo ni uko bari gusaba kugaruka twaramaze gushaka abajya mu myanya yabo.”
Yongeyeho ati “Bahoze banadusaba ko bakubahiriza ibyo twari twabasabye, ku bwanjye numvise bitumvikana neza, cyane ko ku myanya yabo twamaze gushaka abakina mu myanya yabo kandi umutoza mushya yashatse abazabasimbura. Ku ruhande rwa Kiyovu nta makosa twigeze dukora.”
Iyo usesenguye ibyo perezida wa Kiyovu Sports yasubije ku kibazo cy’aba bakinnyi, usanga ikipe yaramaze gutandukana nabo kuko yanabakuye mu mibare y’ikipe.
- Advertisement -
Sharaf Eldin w’imyaka 28 yanyuze mu makipe nka Simba SC muri Tanzania hagati ya 2019-2020 ndetse na Al Marrekh y’iwabo, yakiniye hagati ya 2014-2015 mu gihe kandi yananyuze muri Al Hilal Club nayo y’iwabo hagati ya 2016-2019. Kuva muri 2020 yakiniraga ikipe ya AS Soliman yo muri Tunisia, yanakiniye kandi ikipe y’igihugu ya Sudan yaba iy’abato ndetse n’inkuru yakiniye kuva mu 2019 kugeza ubu. Uyu mukinnyi aho yaciye hose yahegukanye ibikombe birindwi.
UMUSEKE.RW