Zahinduye imirishyo: Bakame ayoboye abakinnyi badafite amakipe

Umunyezamu w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame, ari mu bakinnyi beza batarabona ikipe bazakinira muri uyu mwaka w’imikino 2022/2023.

Jimmy Kibengo ari mu badafite ikipe

Ubusanzwe abakinnyi bakina mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda, basozaga amasezerano mu makipe yabo, ayandi abifuza ndetse ku isoko ugasanga bararwanirwa.

Gusa muri uyu mwaka, ingoma zahinduye imirishyo kuko hari abeza bafite n’amazina manini ariko babuze amakipe abareba n’irihumye.

Mu gihe habura iminsi itatu gusa ngo shampiyona itangire, hari bamwe mu bakinnyi beza batazi aho bazakina nyuma yo gusoza amasezerano aho bari mu mwaka ushize w’imikino.

Bamwe mu bakinnyi badafite amakipe ubu: Ndayishimiye Eric, Rwabugiri Umar, Bate Shamiru, Iradukunda Eric Radu, Murengezi Rodrigue, Mashinjilwa Jimmy Kibengo, Irakoze Gabriel, Mutijima Janvier, Tuyishime Benjamin, Tuyishime Iddy, Ssentongo Farouk Saifi, Songa Isaïe na Muganza Isaac.

Bamwe muri aba bakinnyi bose, batangiye kuganira n’amwe mu makipe ariko ntibaremeranya ku masezerano.

Gusa igitangaje ni uburyo bamwe mu bakinnyi b’Amavubi bari muri aba batarabona amakipe, nta zirabaganiriza kandi mu myaka ishize barasozaga amasezerano barwanirwa n’andi makipe.

Bamwe mu baganiriye na UMUSEKE, bahamya ko aba bakinnyi bataraganirizwa harimo bamwe batitwaye neza mu mwaka ushize, abandi hakaba hakemangwa ku bushobozi bwabo.

Gusa harimo na bake bato bari kuzamuka nka Tuyishime Iddy wazamukiye mu kipe z’abato za Kiyovu Sports agatizwa muri Kirehe FC umwaka ushize, ubu akaba ari umukinnyi wemerewe kwigurisha nyuma yo guhabwa ibaruwa imurekura.

- Advertisement -
Bate ari mu banyezamu badafite ikipe ubu
Rwabugiri Umar nawe nta kipe arabona!
Mutijima Janvier [uri iburyo] ari mu batarabona ikipe
Ndayishimiye Eric nta kipe iramuvugisha

Iradukunda Eric Radu [uri ibumoso] nta kipe arabona nawe!
UMUSEKE.RW