Amavubi yatashye amaramasa mu mikino ya gicuti yakinaga

Mu mikino ibiri ya gicuti ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yakiniye mu gihugu cya Maroc, nta n’umwe yigeze itsinda nyuma yo kunganya ubanza igatsindwa uwa Kabiri na St. Éloi Lupopo yo muri Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amavubi yatashye nta mukino n’umwe atsinze

Kuwa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022, nibwo ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yakinnye umukino wa Kabiri wa gicuti mbere yo kugaruka mu Rwanda.

Ni umukino Amavubi yatsinzwe na St. Éloi Lupopo yo muri Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibitego 3-1, byatsinzwe na Jean Marc Makusu watsinze bibiri na Kabangu. U Rwanda rwatsindiwe na Ndayishimiye Thierry.

Amakipe yombi yari yakiniye umukino wayo kuri Stade El Arbi Zaouli yo muri Maroc.

Uyu wari umukino wa Kabiri nyuma yo kunganya 0-0 na Guinée Equatorial mu mukino wabaye tariki  23 Nzeri 2022.

Umutoza yari yakoze impinduka ku kipe yabanjemo mu mukino ubanza. Bamwe mu batarabanjemo yari yazanye ni: Kimenyi Yves, Serumogo Ally, Ndayishimiye Thierry, Niyonzima Ally, Ishimwe Gilbert, Sahabo Hakeem na Habimana Glen.

Umukino w’uyu munsi wari wo wa nyuma ku ikipe y’Igihugu mbere yo guhaguruka muri Maroc igaruka mu Rwanda.

Mu mikino itandatu ya Carlos Alós Ferrer, Amavubi amaze kwinjizwa ibitego bitandatu, yo yinjiza bibiri gusa. Kuva uyu mutoza yaza, ikipe y’Igihugu imaze gutsindwa imikino itatu [Sénégal, Éthiopie, Lupopo], inganya itatu [Mozambique, Éthiopie, Guinée Equatorial].

Amavubi azagaruka mu kibuga mu mikino mpuzamahanga, ahite ahura n’igihugu cya Bénin mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika.

- Advertisement -
Carlos Alós Ferrer kuva yafata Amavubi nta mukino aratsinda muri itandatu
Ngwabije nawe yari yagarutse mu Amavubi
Kalisa Sven wahamagawe bwa Mbere yakinnye umukino we wa Mbere
Muhire Kevin yakinnye uyu mukino
Gérard Bi Goua Gohou yakinnye umukino we wa Kabiri mu Amavubi
Niyomugabo Claude utarakinnye umukino wa Mbere yakinnye uwa Kabiri
St. Éloi Lupopo yakoze amateka itsinda Amavubi

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye