RUSIZI: Barasaba ingurane z’ibibanza bambuwe n’ubuyobozi

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Ibiro by'Akarere ka Rusizi

Hari abaturage basaba ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi ingurane z’ibibanza byabo bambuwe ku ngufu bigatuzwamo abandi baturage.

Ibiro by’Akarere ka Rusizi

Ni abaturage bagera kuri 35 bavuga ko ibibanza byabo byatujwemo Abanyarwanda bari bahungutse bavuye muri Tanzaniya, banyirabyo basezeranywa guhabwa ingurane kugeza ubu amaso yaheze mu kirere.

Bavuga ko ku itariki 21 werurwe 2003 bahawe ibibanza mu buryo bwo kubigura ahitwaga mu Gatsiro hari muri Komini Kamembe mu cyahoze ari Akarere k’Impala nyuma kagahinduka, ubu ni mu Kagari ka Gatsiro mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi.

UMUSEKE waganiriye na bamwe muri abo baturage bavuga ko babyambuwe ku ngufu n’ubuyobozi.

Niyonagize Elias ni umwe muri abo baturage atuye mu Murenge wa Nkanka ati “Twahawe ibibanza tubiguze n’akarere k’impala, ikibanza gifite metero cumi n’eshanu, twamaze kubisiza tuzana n’ibikoresho tubyamburwa n’akarere ka rusizi, twaheze mu gihirahiro turasaba guhabwa ubutaka bwacu tukabukoresha cyangwa ingurane zabwo.”

Ntamukunzi Modeste atuye mu murenge wa Nkombo ati “Hatujwe abari bahungutse bavuye Tanzaniya, ubuyobozi butwizeza kuzaduha ubundi butaka cyangwa bakatugurira, turifuza ko twahabwa ubutaka bwacu cyangwa ingurane.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko buri muntu yishyuraga amafaranga 15000 y’uRwanda yo kugura ikibanza, na 1200 nk’umusoro w’Umurenge, banavuze ko bagerageje kwandikira inzego zitandukanye bazigezaho ikibazo cyabo.

Mu ibaruwa UMUSEKE ufitiye kopi yo ku itariki ya 4 Mutarama 2019 ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buyakira ku itariki ya 10 Mutarama 2019  yanditswe n’uwari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse asaba ko ikibazo cyaba baturage gikemuka.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwatangarije UMUSEKE ko icyo kibazo bwumva abantu babivuga gusa, butegereje ko banyiri ikibazo baza kubisobanura, byagaragara ko ubutaka ari ubwabo, bagashakirwa ingurane.

- Advertisement -

Dr Kibiriga Anicet umuyobozi w’akarere ka Rusizi yagize ati “Iki kibazo ndakizi abaturage barabivuga gusa,ntabwo twari twabona ibyangombwa bigaragaza ko ubutaka ari ubwabo ,nta baruwa nari nabona ibahesha ubwo butaka nta n’icyemezo cya njyanama y’Akarere, turacyategereje bagaragaze ko ubutaka ari ubwabo nibigaragara izo ngurane twazibashakira.”

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Rusizi