Abahinzi barifuza uruganda rukora ifumbire mu Rwanda

Abagize urugaga rw’abahinzi n’aborozi mu Rwanda bahuriye mu rugaga “IMBARAGA”, bagaragaje ko kugira ngo abahinzi babashe kubona ifumbire mva ruganda, kandi badahenzwe ari uko Leta yatekereza uko iyi fumbire itangira gukorerwa mu Rwanda.

Umuyobozi w’Urugaga ” Imbaraga” asanga umushinga uzarushaho kugeza ku makuru y’ubuhinzi ku muturage

Ibi babigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ukwakira 2022, ubwo abahagarariye abahinzi bibumbiye mu  ihuriro ry’Abahinzi bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Easter Africa Famers Federation, bo mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzania bahuriye mu biganiro bigamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wo gufasha abahinzi, kugeza umusaruro ku masoko yo muri aka karere n’uko bakoroherezwa guhabwa inguzanyo n’ibigo by’imari.

Banareberaga hamwe kandi imbogamizi zirimo n’ibibazo abahinzi bahura na byo n’uko byakemuka.

Barebaga kandi uko abahinzi barushaho kumenya amakuru y’ubuhinzi hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefoni.

Agaruka kuri zimwe mu nzitizi zikibangamiye umuhinzi, Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’abahinzi n’aborozi mu Rwanda, Imbaraga, Jean Paul Munyakazi, yavuze ko bimwe mu bikizitiye umuhinzi ari ibijjyanye n’inyongeramusaruro.

Yavuze ko kuri ubu kugira ngo babone ifumbire mva ruganda bikigoye, bityo agasaba Leta ngo irebe uko yakorerwa mu Rwanda, hagamijwe kugabanya igiciro cyayo.

Yagize ati “Umuhinzi yari agihendwa n’inyongeramusaruro cyane izo mu buhinzi. Iyo urebye igiciro cy’ifumbire mva ruganda, aho cyari kimaze kugera kandi Leta iba yashyizeho nkunganire, urabona ko umuhinzi bikimugoye.”

Yakomeje agira ati “Aha niho twasabaga ko mu biganiro biri guhuza abahinzi na Leta, bari kuganira ngo ijwi ryabo rizamuke, ibintu byo gutumiza ifumbire hanze, igihe kirageze twakagize uruganda rukora amafumbire mu Rwanda kugira ngo dushobore kuziba cyiriya cyuho.”

Iri huriro ry’Abahinzi baturuka mu bihugu bya Uganda,Kenya Tanzania n’uRwanda

Ibikoresho by’ibanze bishobora kuva hanze, ariko ikoranabuhanga ryatuma dukora ifumbire mu Rwanda birashoboka nk’uko uriya muyobozi abivuga.

- Advertisement -

Mu biganiro byahuje abagize ihuriro ry’Abahinzi bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, hasinywe amasezerano agamije iterambere ry’umuhinzi.

Ni amasezerano yahuje abaguzi b’umusaruro, ibigo by’ubwishinginzi, iby’imari ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere ry’ubuhinzi.

Akomoza kuri ayo masezerano yagize ati “Ni uko bagomba kugura umusaruro biciye mu miryango y’abahinzi. Mu gihe wasangaga bajya kwishakira umusaruro hasi mu bahinzi, ugasanga barabahenda

Aya masezerano akubiyemo kuba imiryango yacu itanga ubushobozi ku makoperative, akazamura umusaruro, ukagurwa usa nkaho ukusanyirijwe hamwe, azafasha umuhinzi utagiraga uruhare mu kuvugana ibiciro n’umuguzi, bigaca mu miryango y’abahinzi imuvugira.”

Ikindi nu uko abahinzi bibumbiye mu makoperative bazongererwa ubumenyi mu buhinzi bukoranye ikoranabuhanga, hagamijwe ko umuhinzi arushaho kumenya amakuru.

Elizabeth Nsimadara, ayobora ihuriro ry’Abahinzi bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, EAFF, yavuze ko “e- GRANARY” yagize uruhare runini mu guhindura imibereho y’umuhinzi.

Na we yashimangiye ko kuba hasinywe amasezerano bigiye kurushaho gufasha abahinzi kugeza umusaruro wabo ku isoko.

Yagize ati “Ni uburyo bumwe bwiza buzafasha abahinzi bacu, mu gutuma bageza ku isoko ibihingwa byabo mu Karere.”

Elizabeth yongeyeho ko uyu mushinga  worohereje abahinzi kubona amakuru, guhura n’ibigo by’imari ndetse  no gusangizanya ubunararibonye hagati y’abahinzi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Muri uyu mushinga e -GRANARY, ugamije iterambere ry’umuhinzi, watangiye mu 2019, ukaba wari washowemo agera kuri Miliyoni ebyiri z’amadolari mu bihugu by’u Rwanda, Tanzania, Uganda na Kenya. Yatanzwe na Banki y’Isi biciye muri IFAD.

Wafashije abahinzi 10.000 bo mu Rwanda bo mu turere 12 kubona amakuru  ajyanye n’ubuhinzi hifashijwe telefoni, ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu buhinzi.

Abagize ihuriro EAFF biga ku nzitizi zibangamiye umuhinzi n’uburyo ageraho amakuru y’ubuhinzi hifashijwe ikoranabuhanga

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW