Abanyonzi ba Koperative “IMPURIZAHAMWE za Nyamasheke” barataka inzara

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Bamwe mu banyonzi bagize koperative IMPURIZAHAMEE ZA NYAMASHEKE

Abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku magare bazwi ku izina ry’abanyonzi, barataka inzara nyuma y’uko ubuyobozi bw’akarere bubabujije gukomeza gutwara imizigo.

Bamwe mu banyonzi bagize koperative IMPURIZAHAMEE ZA NYAMASHEKE

Ni urubyiruko 120 rutunzwe  no gutwara abantu n’ibintu ku magare rwibumbiye muri koperative “IMPURIZAHAMWE ZA NYAMASHEKE” ikorera mu Murenge wa Macuba, babwiye UMUSEKE ko ubu bakumiriwe gutwara imizigo yo mu isoko nyambukiranyamipaka rya Rugari n’irya Kirambo, mu gihe ariho bakuraga ibibatunga n’imiryango yabo.

Amagare yabo bavuga ko yabuze icyo akora, kakavuga ko bikomeje gutya muri bo ubukene bwakomeza kwiyongera.

BIZIMUNGU Elias ni umwe muri abo banyonzi, ati “Ntabwo bemera ushyiraho umuzigo, ikawa zaturukaga muri Congo n’ibishyimbo twabishyiraga ku magare, tukabiha abakarani bakabipakira kuri mato, imirimo yose barayifatanya barayihariye.”

ISHIMWE Jean Claude na we ni umunyonzi, ati “Nacyuraga nk’ibihumbi bibiri (Frw 2000) ngatunga umuryango, none ubu na maganatanu ntayo, ni inzara gusa nta buzima bw’umunyonzi, turabona amaherezo koperative izasenyuka.”

UKWIZAGIRA Alphonse ati “Kuva navuka ni igare rintunze, natangaga mituweli nkabona n’icyokurya mvuye gutwara imizigo, ku munsi nakokeraraga ibihumbi bitanu (Frw 5,000), kuva izi mpinduka zaba nta n’amaganatanu, byaradukomereye turibaza uko tuzabaho.”

Abanyonzi bakomeza bavuga ko izi mpinduka zimaze ukwezi n’igice zibayeho, ko nibakomeza kubuzwa gutwara imizigo y’Abakongomani, ubuzima bwabo bukomeza kujya ahabi bitewe n’uko nta mizigo iva mu baturage.

MUKAMASABO Appolonie ni Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yatangarije UMUSEKE ko hari imizigo y’abakongomani yibwaga bakabura uyibazwa.

Yavuze ko abanyonzi batazongera gutwara bene iyo mizigo, icyakora bemerewe gutwara imizigo isanzwe ivuye mu baturage batuye hafi bayizana muri iryo soko.

- Advertisement -

Ati “Abanyamagare ntabwo twabirukanye mu isoko, bemerewe gutwara ibindi bicuruzwa bituruka mu mirenge yo muri aka karere, ku bw’umutekano w’ibicuruzwa by’abakiriya bacu, Koperative ejo hazaza Macuba niyo yonyine yemerewe gutwara imizigo y’Abakongomani, icyabura cyose bakishyura.”

Twifuje kumenya niba koperative ifite ubuzima gatozi yabuzwa gukora ibyo yiyemeje iri aho yasabye gukorera tubaza n’icyo ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative gikora iyo bimeze bityo, n’ikigiye gukorerwa koperative y’abanyonzi ba Nyamasheke.

Prof. HARERIMANA Jean Bosco ni umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) ubwo yaganiraga n’UMUSEKE, yagize ati “Ibyo twabikurikirana tukareba impamvu yabyo hamwe n’izindi nzego zihuriye ku banyonzi, bizahabwa umurongo. Ushobora gusanga hari ikindi kibazo tutazi, icyo dushinzwe ni ugusiga umucyo aho tunyuze, nkwijeje ko tubikurikirana bihabwe umurongo.”

Akarere ka Nyamasheke gafite amakoperative 550, muri yo 5 ni ayabatwara abantu n’ibintu ku magare.

Isoko nyambukamipaka rya Nyamasheke

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW/ I NYAMASHEKE